Yanditswe kuya 2017-12-04 09:56:01
Karekezi nyuma y’ifungurwa rye yasuye igituro cya Katauti-AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5504

Mu gahinda kenshi Karekezi Olivier umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sport nyuma yaho yaramaze iminsi akurikiranwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza bityo mugenzi we umwungirije akaza gupfa ntabashe ku muherekeza uyu mutoza yagiye gusura igituro cy’uwari umwungirije Ndikumana Hamad Katauti.

Karekezi akigera ku gituro cya nyakwigendera Katauti akaba yacitse intege araturika asuka amarira hejuru y’imva ya nyakwigendera.

Karekezi yherekejwe na bamwe bo muryango wa nyakwigendera bamuherekeje bajya kumwereka ahari igituro cya Katauti bakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse bakaba bari bamaze igihe gito batangiranye akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sport.

Umutoza wa Rayon Sport Karekezi afunguwe mu gihe ikipe ye yari yaratangiye gushaka umusimbura we gusa iyi kipe ikaba yaratangaje ko agomba gusubira mu mirimo ye nyuma yaho hagiye hanze inkuru yo kurekurwa.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
kwizera devothe

Uko ubyumva yooooo birambabajepe kobona abura inshutiye ntayiherecyeze

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru