Yanditswe kuya 2017-12-05 00:44:33
Nta gihugu cyatera imbere kirangwamo ruswa-Minisitiri Uwizeyimana
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 341


Ku nsanganyamatsiko igira iti :”Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa”, kuri uyu wa 4 Ukuboza habayeho ibiganiro bijyanye n’umunsi w’inzego z’ubutabera mu gukumira icyaha cya ruswa, umunsi wateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi.

Ibi biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, byitabiriwe n’izindi nzego zirimo Ubushinjacyaha bukuru, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, Ubugenzuzi bw’imari ya Leta, Transparency International Rwanda n’ibindi bigo bihuriye ku nshingano zo kurwanya ruswa no kurengera imari ya Leta.

Iki kiganiro kandi cyatangijwe ku mugaragaro n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa ndetse n’Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi.

Mu ijambo yahavugiye, Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko igihugu cyacu kirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, kiyemeje kurwanya ruswa mu nzego zose kuko ruswa ari imungu isenya igihugu haba mu bukungu, mu miyoborere myiza, ubutabera ndetse no ku iterambere rusange ry’ abaturage kandi ko inzego zirebwa no kuyirwanya zigomba gukorera hamwe ngo zibashe kuyirandura.

Yakomeje agira ati :” Iki cyumweru ni umwanya w’inzego zirebwa no kurwanya ruswa wo kugaragariza Abanyarwanda ingamba zifite ndetse n’ingorane zaba zihura nazo mu gukumira no kurwana ruswa”

Yongeyeho ati :” Byaragaragaye ko nta gihugu na kimwe kirangwamo ruswa gishobora gutera imbere kuko abantu bamwe badashyira inshingano zabo mu bikorwa uko byakagombye, ahubwo ugasanga ibyakagiriye akamaro Igihugu n’Abaturage bijya mu maboko y’ abantu bake ku bw’ inyungu zabo ; niyo mpamvu Leta yacu yiyemeje kugendera ku mahame yo kutihanganira RUSWA kandi mu nzego zose hagamijwe iterambere mu bukungu, Ubutabera n’ imibereho myiza y’Abaturage, ibi byose ntibyagerwaho mu gihe haba hakirangwa Ruswa mu nzego bireba.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze kandi ko ubushake bwa Polisiti mu kurwanya ruswa buhari kandi ko inzego zo kuyirwanya zashyizweho kandi n’inzego z’ubutabera zihabwa ingufu zo gukurikirana abafatirwa muri ibyo byaha, byose kugirango urugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa rube urwa buri Muturarwanda.

Asoza, yasabye abantu bose ubufatanye gukumira no kurwanya ruswa aho yagize ati :” Dusenyere umugozi umwe kuko ubushobozi bwo tubufite nk’uko tubyibutswa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu maze amahanga akomeze atwigireho kandi duharanire kuzaraga abana bacu igihugu kitarangwamo ruswa.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu ijambo rye, yavuze ko icyaha cya ruswa kigenda cyiyongera ndetse kimaze kuba ndengamipaka ko iki cyaha cya ruswa kigomba kurwanywa na buri wese, n’inzego zose zaba iza Leta cyangwa izabikorera ku giti cyabo ndetse n’ibihugu byose kugirango kiranduke burundu.

DIGP Munyuza yavuze kandi ko, ku rwego rwa Polisi hashyizweho ishami rishinzwe ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo kandi rikomeje gutanga umusaruro n’ubwo urugamba rukomeje maze yongeraho ati :” Uretse ibyo kandi, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ruswa n’ibigo bitandukanye ; ibya Leta n’iby’abikorera byose hagamije gushimangira politiki nziza ya Leta mu kurwanya ruswa, ku isonga hari Nyakubahwa Paul Kagame uhora udukangurira kutaba ntibindeba ku cyaha cya ruswa.”

Yavuze ko muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo hazibandwa ku guperereza icyaha cya ruswa , gushinja ndetse no guca imanza z’ibyaha bigishingiyeho hagamijwe kwimakaza ubutabera ndetse n’ubufatanye mu rugamba rwo kukirandura burundu mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu gusoza, DIGP Munyuza yasabye ko ibivugirwa muri iyi nama bitaza kuba amasigaracyicaro ahubwo bizagirire akamaro inzego zose zirebwa no gukumira no kurwanya ruswa.
Uretse iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Umuvunyi , hari hanasanzwe amasezerano y’ubufatanye hagati y’izi nzego zombi mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru