Yanditswe kuya 2017-12-05 01:10:33
Nta Munyarwanda ukwiriye kwigira ntibindeba mu kurwanya ruswa - Umuvunyi Mukuru
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 183


Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yakanguriye Abanyarwanda n’Abaturarwanda kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo ; anasaba buri wese gutanga umusanzu mu kuyirwanya.

Ubu butumwa yabutanze ku wa mbere tariki 4 Ukuboza uyu mwaka ubwo yasozaga ibiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya no gukumira ruswa byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru byari bifite Insanganyamatsiko igira iti : ″Uruhare rwawe ni ingenzi mu kurandura ruswa. ″ ; bikaba byaritabiriwe n’inzego zifite aho zihurira no kurwanya ruswa.

Ibi biganiro biri muri gahunda ngari y’ubukangurambaga ku kurwanya ruswa bwatangiye ku ya 1 Ukuboza uyu mwaka bukaba buzasozwa ku ya 9 z’uku kwezi.

Asoza ibiganiro byabaye ku wa mbere, Umuvunyi Mukuru yagize ati,″ Nta muntu ukwiye kwigira ntibindeba mu kurwanya ruswa. Buri wese agomba kwiha umukoro n’inshingazo zo kurwanya iki cyaha kidindiza iterambere ry’Igihugu n’abagituye.″

Yagize kandi ati,″Ruswa isenya Igihugu n’indangagaciro zacyo. U Rwanda rwahisemo inzira yo gutanga serivisi nziza. Ntidushobora rero gusubira inyuma, ahubwo tugomba gushyira hamwe tukarushaho kurwanya ruswa n’ikindi cyose cyabangamira gahunda z’iterambere ryihuse kandi rirambye.″

Yashimye Polisi kuba yarateguye ibi biganiro bigamije kurebera hamwe ibyakorwa kugira ngo inzego zibishinzwe zirusheho gufatanya kurwanya no gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Yagize ati,″ Kuba Polisi itihanganira ruswa bikwiriye kubera urugero izindi nzego. Hakwiriye kandi gishyirwa imbaraga mu kwigisha Abaturarwanda ingaruka zayo no kubakangurira kwirinda kuyaka, kuyakira cyangwa kuyitanga.″

Ibyo biganiro nyunguranabitekerezo byatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko ; Evode Uwizeyimana ; nyuma y’itangizwa ryabyo hakaba harakurikiyeho kuganira ku ngingo zitandukanye zerekeye ubufatanye mu kurwanya ruswa.

Abatanze ibiganiro bibanze ahanini ku bwoko bwa ruswa , ingaruka zayo, amayeri y’abakora iki cyaha, imbogamizi mu kugenza no gushinja abakekwaho kuyisaba, kuyitanga no kuyakira.

Ibiganiro by’icyiciro cya mbere byatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana afatanyije n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Marie Twagirayezu n’Umugenzuzi mu Bucamanza, Angelique Rutazana.

Mu bitabiriye ibyo biganiro harimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza n’Umuyobozi Mukuru wayo wungirije ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, abahagarariye Inzego za Leta zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’Urwego rushinzwe Ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’Umutungo wa Leta ; hari kandi bamwe mu Bakomiseri ba Polisi y’u Rwanda n’Abofisiye bakuru bayo.

ACP Twagirayezu yabwiye abitabiriye ibyo biganiro ko gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na byo biza ku isonga mu byo Polisi ikora umunsi ku wundi ifatanyije n’izindi nzego.

Yagize ati,″ Ruswa igira ingaruka kuri serivisi, ubukungu n’iterambere ry’Igihugu. Kuyirwanya bisaba ubufatanye bitewe n’uko kubona ibimenyetso by’iki cyaha bigorana.″

Yasobanuye icyaha cya ruswa ashingiye ku ngingo z’Igitabo cy’Amateko ahana ibyaha mu Rwanda zerekeranye na yo ahereye ku ngingo ya 633 kugeza ku ya 651 ; ingingo ya 633 ikaba ivuga ko ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga, mu kigo cy’amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga biri mu gihugu, cyangwa ububasha wahawe ku bw’undi murimo uwo ari wo wose, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko, wiha, uha undi, cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Yabwiye abari aho ko ibyaha bya ruswa biza ku isonga harimo kurigisa umutungo wa Leta, uw’Amabanki, uw’Amakoperative, kurigisa imosoro, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo,isonera ritemewe n’amategeko,kutishyura umusoro ufatirwa, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe.

Yavuze ko mu mbogamizi Polisi ihura na zo mu kugenza ibyaha bya ruswa harimo kuba hari abantu badatanga amakuru ayerekeye, no kuba bamwe mu baregwa ibi byaha batorokera mu mahanga n’imitungo igahishwayo bikaruhanya kuyigenzura.

ACP Twagirayezu yakomeje ikiganiro cye agira ati,″Kurwanya ibyaha bya ruswa bisaba ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta ; ariko na none buri Muturarwanda akwiriye kumva ko bimureba kubera ko igira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu n’abagituye.”

Yavuze ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-corruption Unit) n’Ishami rishinzwe imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi ; akiri kuri iyi ngingo akaba yaragize ati,″Ruswa irazira ikaziririzwa muri Polisi y’u Rwanda ku buryo Umupolisi uhamwe n’icyaha cyo kuyaka, kuyakira cyangwa kuyitanga yirukanwa muri Polisi hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze ; kandi agakurikiranwa n’Inkiko.″

Mu kiganiro cye, Rutazana yavuze ko icyaha cya ruswa cyiyongereye ku rutonde rw’ibyaha bidasaza nk’uko biteganyijwe mu ivugurura ry’amategeko ririmo gukorwa.

Yagize ati,″Twese twemera ko ruswa igira ingaruka ku buzima bw’Igihugu n’abagituye ; bityo kuyirwanya no kuyikumira bisaba ubufatanye n’uruhare rwa buri wese.″

Mu biganiro by’icyiciro cya kabiri, Umuyobozi mu Rwego rw’Umuvunyi ushinzwe kurwanya akarengane ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, Musangwabatware Clement yavuze ko ruswa idashobora gucika hatabayeho gushyira hamwe no gufata ingamba zikumira ; aboneraho gukangurira buri wese gutanga umusanzu mu kuyirwanya.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International – Ishami ry’u Rwanda, Mupiganyi Apollinaire yavuze ko 15 ku ijana by’Abaturarwanda ari bo bemera gutanga amakuru yerekeranye na ruswa.

Umuyobozi mu Rwego Rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ushinzwe Ubushakashatsi, Dr Felicien Usengumukiza yabwiye abitabiriye ibyo biganiro nyunguranabitekerezo ko kuba Raporo zitandukanye zishyira U Rwanda mu bihugu birangwamo ruswa nkeya biterwa na Politiki ihamye n’Ubushake bwo kurwanya iki cyaha.

Yagize ati,″N’ubwo ariko bimeze bityo ntitugomba kwirara ngo twumve ko twageze aho tujya, ahubwo ibyo bikwiriye gutuma turushaho gufatanya kurwanya ruswa aho iva ikagera.″

Imyanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro ishingiye ku kunoza amategeko ahana ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego mu kuyirwanya, kubaka ubushobozi hagamijwe kongera ubumenyi mu kugenza no gushinja iki cyaha, hakiyongeraho gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda kwirinda ruswa babwirwa ingaruka zayo.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru