Yanditswe kuya 2017-12-05 02:03:31
Chris Brown mu rukundo n’undi muhanzikazi nyuma ya Rihanna-AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 6024

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Chris Brown nyuma y’urukundo rwe rwavuzwe haba mu ntangiriro ndetse n’indunduro yarwo n’umuhanzikazi Rihanna kurubu biravugwa ko yisumbushije undi muhanzikazi ufite amamuko muri Indonesia.

Ubuzima bw’urukundo bwa Chris Brown bwagiye burangwa n’ubusharire igihe kirekire nyuma yaho atandukaniye na Rihanna bari bamaze igihe bakundana ndetse na akanunu k’urukundo rwe nundi mukobwa Karrueche bikaza kujya kwiherezo mu gihe gito cyane.


Chris Brown na Rihanna bakiri mu bihe byiza byabananiye gusibanganya mu mitima yabo


Chris Brown na Karrueche urukundo rwabo rwaje kuzamo agatotsi nyuma yaho bimenyekaniye ko uyu muhanzi yamuciye inyuma ku nshuti ye

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail, Kurubu ubwo Chris Brown yitabiraga ibirori by’isabukuru y’umuhanzi Dj Khaled yagaragaye yagiranye ibihe byiza n’umukobwa w’umuhanzikazi ukomoka muri Indonesia uzwi ku izina rya Agnez Mo gusa kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho ari gukorera ubuhanzi bwe.

Agnez Mo akaba amaze igihe kirekire ari mu rukundo rw’ibanga na Chris Brown nubwo bo ubwabo batarabyemerera itangazamakuru gusa akaba yarakunze kugaragara mu mideri yakozwe na Chris Brown ya Black Pyramid collection.


Agnes Mo na Chris Brown mu bihe bitandukanye mu munyenga w’urukundo


Ubwo hari mu isabukuru y’umuhanzi Dj Khaled nibwo bwa mbere aba bombi batangiye kugaragarana mu ruhame ndetse bakaba baranyuranye kuri red carpet muri ibyo birori.

aba bombi baserukanye mu birori by’isabukuru ya Dj Khaled

Chris Brown akaba yaratandukanye n’umuhanzi Rihanna mu mwaka w’i 2009 ubwo yamukubitaga ndetse aza gukurikiranwa n’inkiko kuri iryo hohoterwa yakoreye uwari umukunzi we byaje no kubatandukanya burundu.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

ntabwo nabitahuy’ariko,neza nanze boba bapfuy iki ?ubwo nuwo mushya ntibyoshobrakugenda uk ?

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru