Yanditswe kuya 2017-12-05 02:56:28
Emmerson Munangagwa, perezida mushya wa Zimbabwe yarahije guverinoma nshya
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1605


Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Munangagwa yarahije abaminisitiri
bashya yahaye inshingano.

Nyuma y’igihe gito Emmerson Munangagwa agizwe umukuru w’igihugu cya
Zimbabwe yarahije abaminisitiri bashya yahaye inshingano. Emmerson
Munangagwa hari abaminisiti yakuye ku mirimo yabo bari basanzwe muri
guverinoma twavuga nka Minisitiri w’uburezi yakuye ku nshingano yari afite.

Emmerson Munangagwa, perezida wa Zimbabwe
Aba minisitiri barahiye ni 21 abenshi muri bo akaba ari abari basanzwe
bari mu butegetsi ku gihe cya Mugabe, Munangagwa akaba hari n’abayobozi
b’ingabo yagize abaminisitiri.

Abantu benshi muri Zimbabwe bakaba bavuga ko gukurwa kwa Mugabe ku butetsi
bikozwe n’igisirikare bifite aho byari bihuriye na Munangagwa.

Minisitiri mushya w’ubutaka wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu
kirere yagize ati”nkiri mu gisirikare narindi muri minisiteri y’umutekano
kandi nayo ibarirwa muri guverinoma none ninde uvugako abasirikare bataba
abanyapoliyiki ?” Yakomeje avuga ko ari umuturage wa Zimbabwe kandi afite
uburengazira bwo kujya muri politiki ya Zimbabwe.

Maj.Jen.Sebusiso warahiriye kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga
yatangaje ko azateza imbere umubano wa Zimbabwe n’ibindi bihugu ndetse
anateze imbere ubukungu bwa Zimbabwe

Munangagwa yatangaje ko Zimbabwe igiye kongera kuzura umubano wa Zimbabwe
n’ibihugu byo muburengerazuba bw’isi ngo dore ko bitacanaga uwaka
n’ubutegetsi bwa Mugabe.

Munangagwa hari abaminisitiri yakuyeho yari yashizeho mu cyumweru gishize
avuga ko bari bagiyeho mu buryo bunyuranije n’itegekonshinga ry’iki gihugu
cya Zimbabwe ngo ikigikorwa kikaba cyafashwe ngo kumvira abaturage ba
Zimbabwe ndetse akanabikora vuba.

Emmerson Munangagwa yarahiriye kuyobora Zimbabwe mu minsi ishize aho
yagiyeho asimbuye Umukambwe Robert Mugabe watangaje ko yeguye ku mwanya
w’umukuru w’igihugu nyuma yaho igisirikare cyari kimaze gushira ubutegetsi
bwa Zimbabwe mu biganza byacyo.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru