Yanditswe kuya 2017-12-05 03:45:11
Ku munsi w’amavuko wa Jay –Z nibwo yerekanye umugi akomokamo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1764


Umuhanzi w’umuraperi wo muri America uzwi kw’izina rya Jay-Z kuri uyu wa
mbere wari umunsi w’amavuko we.

Jay-z agira isabukuru ku itariki 4 Ukuboza buri mwaka. Uyu muhanzi
w’umuraperi akaba yujuje imyaka 48,yavukiye mu mugi wa Brooklyn, mu birori
byo kwishimira umunsi we wa mavuko yerekanye umugi akomokamo ndetse
anerekana umuzingo (album) yise 4:44 ukozwe neza cyane hariho
n’indirimbo nziza zikunzwe n’abantu benshi

Uyu muraperi akaba afite umugore nawe ukora umuziki witwa Beyonce bakaba
bafitanye abana 3 ndetse babiri muri aba bana kaba ari impanga

Jay-Z yavutse ku itariki ya 4 Ukuboza 1969 akaba azwi nk’umuhanzi ndetse
akaba ari n’umushoramari. Jay-Z ari mu bahanzi bafite amafaranga menshi dore
ko abarizwa mu bahanzi bagurisha indirimbo nyinshi akaba amaze kugurisha
ibihangano bigera kuri miliyoni 100

Jay-Z yabonye igihembo cya 21 cya Grammy award ndetse na MTV imuhemba
nk’umushusha rugamba mwiza mu mwaka wa 2006. Urubuga rwa Forbs rwerekanye ko Jay-Z ariwe muhanzi w’umuraperi ufite amafaranga menshi agera kuri million
810 y’amadorari y’Amerika.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru