Yanditswe kuya 2017-12-05 04:23:15
U Rwanda na Tanzaniya mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 412


Inzego z’umutekano zo mu gihugu cya Tanzaniya n’izo mu Rwanda zari mu nama
yo kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2017, IGP Simoni Sirro yahuye n’umukuru
wa polisi y’U Rwanda IGP. Emmanuel Gasana kugira ngo baganire ku masezerano
yasinwe mu mwaka wa 2012 y’ubufatanye mu guhashya ibyaha bikorerwa kuri
murandasi.

Rwanda na Tanzaniya mu guhashya ibyaha bikorerwa kuri murandasi
IGP Sirro yatangaje ko igihugu cya Tanzaniya n’icy’u Rwanda bigiye
gufashanya mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri murandasi ndetse bakajya
banagurana inzobere mu guhashya ibi byaha ndetse n’amahugurwa ku ba polisi

Sirro yagize ati :”bagenzi bacu bo mu Rwanda bafite ubumenyi ku guhashya
ibyaha bikorerwa kuri murandasi bityo rero bazaha amahugurwa abapolisi
bacu.”

Muri iyi minsi uko tugenda dutera imbere abahungabanya umutekano nabo
ntibasiba kongera ubumenyi bwabafasha gukora uko bashoboye ngo bahungabanye
umutekano dore ko ibyaha byinshi bisigaye bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga
hifashishijwe murandasi(internet).

Mu Rwanda Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yafunguye ku
mugaragaro ibikorwa remezo bizwi nka “Rwanda Internet Exchange Point
(RINEX)” bizafasha mu kurinda amakuru ari kuri murandasi Abanyarwanda
bakoresha, ndetse byihutishe umuvuduko wayo.

Ibi bikorwa remezo byatwaye amafaranga agera ku bihumbi 180 by’amadolari ya
Amerika bizakora mu gihe cy’imyaka itanu, byubatswe ku bufatanye
n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugira ngo bifashe u Rwanda n’Akarere
ruherereyemo.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Dushimimana Athanase

Nonese numuntu ashaka gutanga nkamakuru kumuntu urimo gukorera iki cyaha kuri murandasi yayaha nde ? Yabigenza gute

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru