Yanditswe kuya 2017-12-05 04:33:47
Ibintu bine wagakwiye kumenya ku gihugu cya Yemen cyabaye indiri y’intambara n’ubukene
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3393

Igihugu cya Yemen giherereye ku mugabane wa Aziya cyo kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye birangwamo n’intambara Yemen yabaye indiri y’intambara z’urudaca n’ubukene bwa karande bwugarije iki gihugu.

Nkuko byashyizwe ahagaraga n’ikinyamakuru Al jazeera cyashyize hanze ibintu bine ku muntu utazi amateka ndetse na politike y’iki gihugu yagakwiye kumenya by’ingenzi.

Umutwe w’aba Houthi
Aba Houthi ni umutwe urwanya ubutegetsi bwa Yemen ugendera ku matwara ya Islam ukaba warashinzwe na Abdul Malik al-Houthi watangiye kurwanya ubutegetsi guhera mu mwaka w’i 1990.

Akaba yaraje kwitirirwa uwo mutwe nyuma yo gucengeza amatwara ye kuri bamwe mu rubyiruko rwo muri Yemen ngo bamufashe guhirika ubutegetsi ngo habeho isaranganya.

Icyo aba Houthi bagamije
Umutwe wa Politike waje gushinga n’umutwe w’inyeshyamba uwushamikiyeho nyuma y’amavugurwa yabayeho muri uwo mutwe maze uyoborwa na Hussein Badreddin al-Houthi waje kwicwa mu mwaka wa 2004 n’ingabo za Ali Abdullah saleh wari Perezida wa Yemen muri icyo gihe.

Bamwe mu ngabo zari mu mutwe wa Houthi babonye ko bacitse intege bahise bajya kwifatanya n’indi mitwe y’abarabu baharaniraga impinduramatwara ngo bakureho Saleh ku butegetsi mu mwaka wa 2011 baje kurwana inkundura babifashijwemo n’abaturage birangira bamukuyeho muri 2012.

Iby’aba Zaidi byo biteye gute ?
Abagendera ku matwara y’abazaidi ni bamwe mu bakomotse kuba Houthi ni umutwe mugari ugizwe na 35% by’aba Yemen bose.

Ni bamwe bagendera ku matwara ya Islam bo mu bwoko bwa aba Shia bose ntibagendera ku matwara y’aba Houthi nubwo ariwo mutwe baturutsemo.
Intambara yo muri Yemen ntishingiye ku iyobokamana nubwo bose barwana bahamya ko Imana iri muruhande rwabo ntabwo Yemen imaze imyaka itwarwa n’amatwara ya Islam kuko yari imwe mu bihugu byagenderaga ku matwara y’ubwami bwa aba Perse.

Ubuzima bw’igihugu cya Yemen kurubu
Yemen ni cyo gihugu cy’Abarabu gikennye kurusha ibindi aho gifite abaturage babarirwa muri miliyoni 27 bari mu buzima buteye inkeke.
Kubera uburyo bugarijwe n’intambara zurudaca za hato na hato kurubu Yemen ishyirwa ku mwanya wa mbere ku isi n’Umuryango w’Abibumbye nk’igihugu gihohotera uburenganzira bwa muntu kurusha ibindi ku isi.

Amakimbirane ndetse n’ingaruka ku igabanuka ry’ubukungu bigaragaza Yemen nk’igihugu gikenewe ubutabazi ku mirire kuko abarenga miliyoni 17 bafite ikibazo cy’imirire mibi n’inzara ikabije muri iki gihugu.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru