Yanditswe kuya 2017-12-05 06:11:51
Burera : Abaturage barifuza aho bategera imodoka (Gare) hajyanye n’icyerekezo
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 429


Mu karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, abaturage barifuza ko hakubakwa aho bategera imodoka (gare) hajyanye n’icyerekezo u Rwanda rugezemo kuko bategera imodoka ahantu hadasobanutse kandi habogamye cyane kuburyo hashobora no kuteza impanuka.

Muri rusange wavuga uti nta gare iba muri Cyanika kuko imodoka zibereka munsi y’umuhanda aho ibindi binyabiziga bitandukanye biba bibisikana n’abantu baba bategereje imodoka zibajyana hirya no hino ndetse n’abacuruzi baba bambuka umupaka doreko arinko muri metero 500 uvuye kumupaka w’u Rwanda na Uganda.

Aho niho hitwa muri gare ya Cyanika hafi y’umupaka
Ndikumana Onesphore, umwe mu baturage ba Cyanika agira ati “Imodoka zikunze kutugongera abana baba bagiye kwiga, na Leta irabizi ko bitubangamiye, nk’uyu mwaka nzi abantu bane bamaze gupfira kuri iyi gare bagonzwe n’imodoka ; umuntu aba ari kwambuka imodoka ikaba iramukubise.”

Muri rusange abaturage bo muri kariya gace ka Cyanika bati iriya gare isebya aya marembo yo kwinjira mu Rwanda.

Kamanzi Jean Bosco, undi muturage nawe agira ati “Iyi gare isebya u Rwanda, kuba umuntu yinjira mu gihugu agahitira ahantu hasa hatya tubona hadusebya kuko, dukeneye gare nziza ijyanye n’igihe iduhesha agaciro nk’Abanyarwanda bo mu Karere ka Burera.”

Kayitsinga Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, avuga ko ibi biteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Bukamba kizatangira umwaka w’ingengo 2018-2019, agira ati “Uyu murenge wacu uri muri imwe yateganyijwe mu mujyi wa Bukamba irimo Cyanika, Kagogo n’igice cya Rugarama, hariya hafi y’Isoko ryambukiranya imipaka rya Cyanika hateganyijwe kuzubakwa gare. Ubu tugiye mu kiciro cyo gushyira mu bikorwa igishushanyo cy’umujyi, abaturage bashonje bahishiwe, nidutangira gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Bukamba gare izahita yubakwa.”

Mu gihe iyi gare ya Cyanika itarubakwa, ubuyobozi burasaba abayikoresha kwigengesera no kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato nahato.

Yanditswe na Aimant Kwizera


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru