Yanditswe kuya 2017-12-06 00:41:04
Ubushakashatsi bugarahaza ko abagore aribo benshi barwaye SIDA
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 867


Visi perezida w’igihugu cya Tanzaniya yatangaje ko abarwayi ba SIDA mu
gihugu cya Tanzaniya bagabanutse kugireranyo cya 5.1%mu mwaka wa2011/2012
kugeza ku kigero cya 4.7% mu mwaka wa 2016/2017.

Visi perezida w’igihugu cya Tanzaniya Samia Sulusu Hassan avuga ko
ubushakashatsi bushya bugaragaza ko mu mwaka wa 2017 abarwayi ba SIDA
bagabanutse ku kigereranyo cya 4.7% nyamara ariko igiteye impugenge ni uko
abagore ari bo bari ku kigero cyo hejuru aho bafite 6.5% abagabo bakagira
3.5%.

Iyo mibare yayitangarije mu duce twa Mnazi ho mu mujyi wa Dar es salaam
mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kurwanya SIDA ku isi, uyu
muyobozi kandi yongeyeho ko ubwo bushakashatsi nta tandukaniro rinini
bufite nubwabaye mu mwaka wa 2011/2012 bwerekanaga ko abarwaye SIDA mu
gihugu cya Tanzaniya bageraga ku kigero cya 5.1%.

Basuzuma ubwa bwa SIDA
Yatangaje ko Abatanzaniya bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magane ane
barwaye SIDA muri bo 1.4% ni urubyiruko, aho 0.6% ari abahungu naho
abakobwa ni 2.1 % yanongeyeho kandi ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiyongereye
cyane kuko abanduye bashya bavuye ku bihumbi 72000 mu mwaka wa 2013 bagera
ku bihumbi 81000 mu mwaka wa 2017.

Samiya kandi yavuze ko ubu bwiyorengere bw’abarwayi ba SIDA cyane cyane mu
rubyiruko uteye impungenge ku buryo buri wese agomba kubigira ibye
bakarwanya icyo cyorezo kitagira umuti n’urukingo bivuye inyuma na Leta ya
Tanzaniya ikabishyiramo ingufu ku buryo bashaka ko ubwiyongere bugabanuka
bukagera kuri zero .

Yagaragaje ko atewe impungenge nuko mu rubyiruko 10 rurwaye SIDA umunani
muri bo ari abakobwa naho babiri bakaba abahungu bikaba rero ikibazo
gikomeye kuko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu none rukaba rugenda ruhura
n’iyo ndwara mbi kurusha izindi ku isi.

Yakomeje asaba urubyiruko kwisubiraho rukifata cyane cyane abakobwa bari
hagati y’imyaka 14 na 25 bakagira uburere buhamye bagahindura
imigenzerereze yo kwiyandarika, imico n’imyifatire bakirinda SIDA bivuye
inyuma.

Yanabwiye kandi abagabo bakuze ko bakwiye gusigaho guhohotera abana
bakobwa baryamana na bo kandi bazi ko banduye SIDA, yababwiye kandi ko
ubwo ari ubwicanyi kuko kwanduza urubyiruko SIDA ari ukwica ejo hazaza ha
Tanzaniya.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hari bimwe mu bice bya Tanzaniya bifite
abaturage banduye SIDA ku kigero kiri hejuru ya 5% .Ibyo bice harimo Njombe
(11.4%),Iringa (11.3%),Mbeya (9.3%),Mwanza (7.2%),Kagera (6.5%),Shinyanga
(6.5%),Katavi (5.9%),Songwe (5.8 %),Rukwa (6.2%),Dar es Salaam
(6.9%),Ruvuma (5.6%),na Pwani (5.5%).

Ubushakashatsi bugaragaza ko intara ebyiri zifite abantu bake banduye SIDA
ari Lindi ifite (0.3%) na Arusha ifite (1.9%). Uyu muyobozi yavuze ko igihe
ari iki kugira ngo buri Ntara igafata ingamba zikakaye zo guhangana no
guhagarika ubwiyongere bwa SIDA .

Yasabye Abanyatanzaniya gukora ibishoboka byose bakarwanya SIDa bivuye
inyuma, bagahindura imwe mu myifatire ituma ubwiyongere bwa SIDA bwiyongera
mu gihugu cyabo harimo nko kunywa inzoga nyinshi, ibiyobyabwenge, gucana
inyuma ku bashakanye no gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu
benshi.

Samiya yagize ati “Tanzaniya turi igihugu cyiza ariko gifite imico
n’imyitwarire byinshi binyuranye bituma bamwe babona ko kwishora mu ngeso
mbi z’ubusambanyi bakananduriramo SIDA ntacyo bitwaye. Ikindi kandi uyu
muco wo gushyingira abana bato, gushyingirwa kwa bamwe na bamwe batabanje
kwipimisha nabyo bituma ubwiyongere bwa SIDA bwiyongera”.

Yongeyeho ko asaba akomeje abaturage ba Tanzaniya kureka iyo mico mibi
ahubwo bagakora ibishoboka byose bagafatanya na Leta kurwanya SIDA kuko
Leta ifite ingamaba zo gutangiza ubukanguramabaga bwo kurwanya SIDA cyane
cyane mu rubyiruko.

Dogiteri Albina Chuwa umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe
ubuzima yatangaje ko bateganya kuzongera gukora ubushakashatsi hagati
y’umwaka wa 2020 na 2030 ubwo bushashakashatsi bukazagera mu duce ibihumbi
16.198 twiganjemo utwo mu cyaro.

Ubushakashatsi bwa mbere bwabaye mu mwaka wa 2003/2004 bwerekanye ko 7.0
% muri Tanzaniya bari barwaye SIDA ,hanyuma ubwakurikiyeho mu 2007/2008 na
2011/2012 bwerekanye ko barwaye iyo ndwara bari ku kigero cya 5.1%.

Uyu muyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu cya Tanzaniya gishinzwe ubuzima
yasoje avuga ko mu bushakashatsi buzakurikiraho bagomba gupima abantu
bose ubwandu bw’agakoko gatera SIDA cyane abigitsina gabo kuko byagaragaye
ko badakunze kwipimisha.

Yanditswe na Ndisanse Ildephonse


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru