Yanditswe kuya 2017-12-06 01:08:52
NTIBISANZWE : Nigeria hashyizweho umuyobozi mushya uzajya wita ku munezero w’abaturage
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 522

Guverineri wo muri Imo, Rochas Okorocha usanzwe uzwiho udushya tudashira yashakiye mushiki we imirimo muri leta yo kuba komiseri wihariye ushinzwe umunezero ndetse no kwita ku bari murukundo.

Ubwo hari mu irahira ry’abakomiseri bashya 27 batorewe imirimo mishya muri Leta ya Imo iherereye mu gihugu cya Nigeria Rochas guverineri w’iyi leta akaba yahaye imirimo mishya mushiki we itari isanzwe muri iki gihugu yo kwita kubari mu rukundo (couple) ndetse no gushaka icyatuma habaho umunezero mu baturage baturiye iyi leta.

BBC dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko ibi byatumye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bacika ururondogoro biturutse kuri uyu guverineri Rochas usanzwe ugaragaraho udushya dore ko atari n’ubwa mbere.

Ololo watorewe kuyobora uyu mwanya udasanzwe uvukana na guverineri Rochas yatangaje ko abantu bazagenda babyumva buhoro buhoro.
“Umunezero warabuze, akazi kanjye kazaba gukuraho umunabi mu baturage baturiye muri Imo”

Rochas mu minsi yashize mu kwezi ku Kwakira uyu mwaka yigeze kongera gutura ikibumbano perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo Jacob Zuma ibintu nabyo byagarutse mu itangazamakuru cyane.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru