Yanditswe kuya 2017-12-06 01:10:47
Kicukiro na Musanze barasabwa kwirinda no gufatanya kurwanya ihohotera rikorerwa Abagore n’Abakobwa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 441


Ku wa mbere tariki 4 Ukuboza uyu mwaka Polisi y’u Rwanda mu turere twa Kicukiro na Musanze yagiranye inama n’abahatuye ibakangurira kwirinda ibyaha birimo ihohotera rikorerwa Abagore n’abana b’Abakobwa, ibasaba gufatanya kurikumira no kurirwanya .

Muri Musanze ubu butumwa bwahawe abatuye umurenge wa Remera, naho mu karere ka Kicukiro bwahawe abatuye imirenge ya Masaka na Nyarugunga. Ibyo biganiro byatanzwe n’abashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri utu turere ari bo : Inspector of Police (IP) Viateur Ntuyamira (Musanze) na IP Hamdun Twizeyimana (Kicukiro).

Aganira n’abo muri Kicukiro, IP Twizeyimana yababwiye ko ihohotera rikorerwa abagore harimo kubakubita, kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubafata ku ngufu, kubabuza uburenganzira ku mitungo no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yavuze ko ihohotera rikorerwa abana b’Abakobwa harimo kubasambanya, kubashyingira mbere y’imyaka iteganywa n’amategeko (21), hakiyongeraho kubavunisha.

IP Twizeyimana yabwiye abitabiriye ibyo biganiro ati,"Abagore n’abakobwa basigaye bavuga bakanagaragaza ihohoterwa bakorerwa bitandukanye na kera aho barucaga bakarumira bibwira ko kubivuga ari ukwishyira hanze ; ariko n’ubwo bimeze bityo ntitwakwirengagiza ko n’ubu hari abarikorerwa bagaceceka. Imyumvire nk’iyo igomba guhinduka, kandi buri wese akwiriye kumva ko afite inshingano yo kubarinda ihohoterwa."

Yibukije ko amakuru ajyanye n’iryo hohotera atangwa kuri Sitasiyo ya Polisi cyangwa kuri nomero ya telefone itishyurwa 3029 (Isange One Stop Centers), 3512 (Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina) cyangwa 116 (Gutabariza umwana).

IP Ntiyamira yabwiye abatuye Umurenge wa Remera ko abenshi mu bahohotera Abagore n’Abakobwa baba banyoye ibiyobyabwenge ; abandi bakaba babiterwa n’ubujiji bushingiye ahanini ku kutamenya uburenganzira bwabo ; bityo asaba abatuye aka karere kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yagize ati, "Bamwe mu bagabo bahohotera abo bashakanye bibwira ko ari byo bituma babubaha. Iyo myitwarire iteza umutekano muke mu muryango ; kandi Umuryango nk’uwo ntushobora gutera imbere. Abagize Umuryango bakwiriye kubana mu mahoro n’ubwumvikane. "

Abafitanye ibibazo yabagiriye inama yo kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure cyangwa zibagire inama aho kwifatira ibyemezo bivamo guhohotera undi.

Mu ijambo rye, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Remera, Uwitije Marie Alice yashimye Polisi ku nama yagiriye abawutuye, abasaba kuba ijisho ry’umuturanyi no kubahiriza ibyo basabwe.

Ibi biganiro byatanzwe muri Kicukiro na Musanze biri muri gahunda ngari y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku kurwanya ihohotera rikorerwa Abagore n’Abakobwa, ku rwego rw’Igihugu bwatangijwe ku mugaragaro ku itariki 25 z’ukwezi gushize ; icyo gikorwa kikaba cyarabereye kuri Petit Stade i Remera mu karere ka Gasabo. Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti :”Rwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa : Wirihishira.”


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru