Yanditswe kuya 2017-12-06 01:54:08
Abanyarwanda bari gukora kajugujugu izajya yifashishwa mu kuhira imyaka
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5405

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya VTC Ruhango bakataje imirimo yo gukora kajugujugu izajya yitabazwa mu kuhira imyaka hirya no hino muri Ruhango ikazuzura itwaye amafaranga y’amanyarwanda angina na miliyoni umunani.

Babifashijwemo n’ubuyobozi bw’icyo kigo aba banyeshuri bageze kure imirimo yo gukora iyi kajugujugu ku rwego rwo hejuru kuko bamaze kuyitakazaho angana na miliyoni eshatu mu bigendanye no kuyubaka ibisigaye bikaba ari ibyo bagomba kongeramo ngo iyi kajugujugu ibashe kuguruka.

Imirimo isigaye kugirango iyi rutema ikirere ibashe gutambagira mu ijuru rya Ruhango ikaba ifite agaciro kangana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Valens NDIKUMANA,umwe mu banyeshuri uri gukora kuri iyi kajugujugu yatangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru agira ati : “Twahereye ku kazu ubwako kagize kajugujugu (Housing), dushyiramo moteri, dukurikizaho amababa, dusigaje bikeya kugira ngo indege iguruke.”

Ndikumana aganiriza itangazamakuru uburyo we na bagenzi be bakoze iyi ndege

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’iki kigo Alphonse BIMENYIMANA yatangaje ko ibi ari kimwe mu musaruro bagenda batoza aba banyeshuri ko bagomba gutekereza iteka uburyo bahora bahanga udushya kuko ari kimwe mu bisubizo by’abihangira imirimo.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Wherever Desire

Iyo Ndege Isa Niya Barundi Bakoze Bo Muntara Ya Gitega Ariko Itigeze Iguruka,

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru