Yanditswe kuya 2017-12-06 02:25:48
Abaturage bagera kuri 270.000 bahunze inkongi y’umuriro
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 404


Mu mugi wa Califoniya abantu bagera ku 270.00 bavuye mu nzu zabo bahunga
inkongi y’umuriro yibasiye aka gace.

Abantu bagiriwe inama yo kuva mu nzu zabo ni abo mu duce twa Ventura na
Santa Paula bari mu birometelo 114 mu majyepfo y’umugi wa Losa angeles.

Itsinda rishinzwe kuzimya umuriro ryatangaje ko uyu muriro wari mwinshi ko
bagerageje kuwuzimya gusa bikaba iby’ubusa. Uyu muriro wari urimo n’umuyaga
ku buryo kuwuzimya bitakundaga.

Umuriro ugurumana ujyanywe n’umuyaga
Jerry Brown umuyobozi w’intara ya Califoniya yashishikarije abaturage bo
muri iyi ntara kuba bavuye mu nzu zabo mu gihe uyu muriro ugikarishye.

Amakuru avuga ko hari umuturage wakoze impanuka agerageza guhunga uyu
muriro, abashinzwe kuzimya umuriro mu mugi wa Ventura batangaje ko nta
muntu wundi bigeze basanga muri iyo modoka yakoze impanuka yageragezaga
guhunga uyu muriro.

Abantu bagerageza guhunga
Ubuyobozi bwo mu ntara ya califoniya bwatangaje ko umuntu umwe ushinzwe
kuzimya umuriro yakomeretse ndetse n’amazu agera kuri 150 arangirika naho
abaturage bagera ku bihumbi 270.000 bava mu nzu zabo.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru