Yanditswe kuya 2017-12-06 03:10:52
Ibitaravuzwe ku ndirimbo Ikiryabarezi imaze gukorwa inshuro eshatu n’abahanzi batandukanye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3706

Ijambo ikiryabarezi nta myaka myinshi rimaze mu matwi y’Abanyarwanda aho ryaje ndetse risakara hirya no hino rihereye ku mukino w’amahirwe waje ndetse ukitirirwa ikiryabarezi ndetse byongera gushimangirwa ubwo umuhanzi Ama G yashyiraga hanze indirimbo ye yise iryo zina.

Gusa nubwo indirimbo ya Ama G ariyo yasakaye by’umwihariko birumvikana nk’umuhanzi ufite izina gusa igitekerezo cyo kubyaza umusaruro ndetse no kugikoresha mu ndirimbo bikaba cyaravukiye mu karere ka Musanze ahari inzu itunganya umuziki ya Stone Island.

Umuhanzi akaba na nyiri Studio ya Stone Island, Stone yanditse iyi ndirimbo ayiha umwe mu bahanzi ukizamuka muri muzika ukorera umuziki we mu karere ka Musanze witwa Mbarushimana Pio ariwe wakoze indirimbo ikiryabarezi ku nshuro ya mbere.

Gusa uburyo uyu muhanzi yayiririmbye ntibyigeze bishimisha Stone ariho byavuye igitekerezo cyo kuyiha abandi bahanzi asanzwe akorana nabo aribo the Connectors ariko yifuza ko iyi ndirimbo yabafasha kwambutsa umuziki wabo ukabasha gusakara mu mujyi wa Kigali aho yifuje yuko yashyiramo umuhanzi Ama G bakayikorana iyi ndirimbo gusa nyuma y’igihe baza kumva uyu muhanzi yakoze wenyine iyi ndirimbo nubwo amagambo ayigize adahuye na ayo bo bagombaga kuririmba.

Iyi ndirimbo ya Ama G ikimara kujya hanze bikaba byaraciye intege aba bahanzi ndetse bikurura n’umwuka mubi hagati ye n’uyu muhanzi gusa kuko ubutumwa bwari bugize izi ndirimbo zombi butandukanye bahisemo nabo gukora iyabo bakayishyira hanze.

Abahanzi The Connectors baje gufata icyemezo cyo gukora bonyine Ikiryabarezi

Stone ufasha aba bahanzi ba The Connectors akaba atangaza ko ubu igihe kigeze cyo kwagura umuziki wabo ukabasha kugera hiryo no hino mu Rwanda dore ko imwe mu mpamvu yabategaga igatuma batabasha gukora umuziki mu buryo bukwiye yari amasomo kurubu bakaba barayarangije ubu bagiye gukora umuziki nka kazi.

Reba hano amashusho aheruka gusohoka y’ikiryabarezi Remix ya The Connectors

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru