Yanditswe kuya 2017-12-06 03:36:17
Umuhungu wa Christiano Ronaldo afana Lionel Messi bidasubirwaho
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 6496


Mu gihe abagabo babiri Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bakomeje guhangana mu kibuga ndetse bahora basimburanwa mu kwegukana ibihembo bikomeye, umuhungu wa Cristiano Ronaldo yatangaje ko afata Messi nk’icyitegererezo cye.

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo w’imyaka 7 witwa Cristiano Ronaldo Jr yatangaje ko afata Lionel Messi nk’icyitegererezo cye (Idol).

Uyu mwana yafashe ifoto baheruka kumufotora ubwo yasuhuzaga Lionel Messi mu muhango wo gutora umukinnnyi mwiza ayiherekeresha amagambo agira ati " Urakoze cyane Messi ni wowe mfatiraho urugero (ikitegererezo cyanjye)."

Umuhungu wa Ronaldo asuhuza Messi n’ibyishimo
Ubutumwa bw’uyu mwana bwamazeho amasaha make buhita busibwa. Icyo abantu bakomeje kwibaza ni ukumenya niba Cristiano Ronaldo azemera kwihanganira umuhungu we ugaragaza ko yemera Messi cyane kandi bahora bahanganye.

Hari igihe n’ubundi uyu mwana yigeze kurira bari mu muhango w’itangwa ry’ ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza asaba ise ko yamureka akajya gusuhuza Lionel Messi.

Umwana wa Christiano ari mu myitozo
Icyo gihe Ronaldo yavuze ko umwana we akunda Messi cyane ndetse akenshi aba areba amashusho ye ari gukina.

Ikindi abantu biteze ni ukureba niba uyu mwana namara gukura afite n’uburenganzira busesuye bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga azakomeza gushyiraho amafoto ya Messi agaragaza ko amukunda.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
blackman Bigshaw

just gukunda ni uguhobagira k’umutima kand buri wese akunda uko ashaka nubundi uyu mwana arashishoza like Me !!!!nubundi Lionel n umusaza !!!!

blackman Bigshaw

just gukunda ni uguhobagira k’umutima kand buri wese akunda uko ashaka nubundi uyu mwana arashishoza like Me !!!!nubundi Lionel n umusaza !!!!

Faustin Manishimwe

ibi nibisanzwe kdi ndemeza ntashidikanyako ari uburenganzira bw’uyumwana gukunda no gufana mukeba wase lionel messi nakomerezaho yahisemo neza.

Samuel Nihorimbere

Jewe Ndabishimye Cane ! Kuko Yaba Messi Yaba Christiano Ntawuravuga Ngo Jewe Naka Ndamwanka. Birya Abantu Bavugako Bapfa, Uwariwe Wese Yobikora Kuk uri Muri Compétition Ubushaka Agashimwe Rero Ukabuze Ntabwo Uryoherwa Nagato. Ahubwo Abakunzi Babo Nibo Bankana. Rero Uwo Mwana Yakoze Kwereka Abantu Ko Ivyo Bavuga Atarivyo, Kuk Iyo Biba Vyo ???

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru