Yanditswe kuya 2017-12-06 06:40:56
Amatsiko menshi ku ndirimbo Kayirebwa agiye guhuriramo na Kitoko
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1534

Muzika Nyarwanda yakunzwe kenshi kugaragara aho urungano rw’abahanzi bakuze bakorana indirimbo n’abakiri bato gusa kurubu hari amarenga y’uko ubu bufatanye bushobora kubyara ikintu gikomeye ndetse na muzika nyarwand ikaba yabasha gutera imbere ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mudiho wa Kinyarwanda uvangiwemo na kizungu.

Imvano yo kudatera imbere kwa muzika Nyarwanda yabaye kuba mu bihangano bikorwa nta mwimerere wabasha kugaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ndetse abakiri bato bakora uyu muziki bakagaragaza ko bitoroshye ko bakwegera abahanzi bakuru bakaba bahuza imbaraga.

Ntabwo ari umuhanga gusa mu ndirimbo z’ibihozo, Ijwi rye ndetse n’uruvangitiranye rwo kuvanga injyana Gakondo nyarwanda n’umuziki w’amahanga byagize Cecile Kayirebwa umwamikazi w’umuziki Nyarwanda ndetse ibihangano bye bishinga imizi kuruhando mpuzamahanga.

Ni umubyeyi ufatwa nk’icyitegererezo ku bahanzi benshi ba banyarwanda, kurubu ari gutunganya umuzingo(alubumu) nshya abifashijwemo n’umunyarwanda Didier Touch ukorera akazi ke mu gihugu cy’Ububiligi mu minsi ya vuba harajya hanze imwe mu ndirimbo agomba guhuriramo na Kitoko umwe mu bahanzi bubu.

Binyuze mu kiganiro umunyamakuru w’Ingufu.com yagiranye na Didier Ntizatureka ukoresha izina ry’akazi nka Didier Touch usanzwe uzwi nkumwe mu banyarwanda batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi akaba akorera ako kazi mu gihugu cy’Ububiligi Didier Touch yadufunguriye agaseke ahishiye abanyarwanda harimo indirimbo ari gutunganyiriza abahanzi batandukanye barimo Cecile Kayirebwa, Kitoko, Teta Diana, n’abahanzi b’Ingangare bakorera muzika yabo ku mugabane w’Iburayi wivanzemo injyana Gakondo Nyarwanda.

Didier Touch umwe mu banyarwanda bakiri bato bazobereye no gukora injyana gakondo

Mu gihe kitarambiranye abanyarwanda baratangira kumva indirimbo ihuriyemo umwamikazi w’umuziki Nyarwanda Cecile Kayirebwa afatanyijemo n’umuhanzi Kitoko Bibarwa indirimbo yahawe izina rya “Ndakumbuye”

Kitoko na Didier muri Studio bari gutunganya indirimbo Ndakumbuye

Didier Touch ukomoka mu muryango uzwiho impano yo kumenya gucuranga kuva kuri Se ukageza ku bavandimwe be barimo nka Naason umuhanzi akaba na producer, mushiki wabo Deborah ndetse na mukuru wa bo Jackson Dadu wamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo “Ubona ko urinde” yasubizaga iy’umuhanzi Miss Jojo yatangiriyeho “Ndinde”

Producer Didier uri kubarizwa muri iyi minsi mu gihugu cy’Ububiligi akaba afite impano yo gukora umuziki by’umwihariko injyana Gakondo nyarwanda aho yamenyekanye cyane nkumwe mu bahanga muri iyi njyana aho yari umwe mu bafashaga umuhanzi Mani Martin abarizwa mu itsinda rya Kesho Band.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru