Yanditswe kuya 2017-12-06 08:37:32
Burera : Ubutaka bwabaye buto ahitamo guhinga mu mutwe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4986


Nyuma yo kubona ko ubutaka ahinga budahagije mu gutunga umuryango, Leonidas Mfitumukiza yahisemo gucuruza imbada bikaba byarahinduye imibereho y’urugo rwe none ubu bari mu mudendezo akaba aribyo yise guhinga mu mutwe.

Mfitumikiza Leonidas ati : “imbada ni zo zigenda neza ni zo mpanzeho amaso kuko ni zo zigenda mu buryo bw’ibicuruzwa kandi ikindi, urakora igahita igenda kuko sindanguza. Ndacuruza nka detaya abarya bakarya zigahita zigenda. Ubwo rero ibi bisanzwe byo ni ugutegereza no kurindira sibigenda nk’imbada.”

Leonidas avugana n’umunyamakuru
Mugusobanura Leonidas avuga ko yatangije amafaranga ibimbi 80 gusa kandi ngo imbada nizo zimufatiye runini mu muryango kuko ashobora no kwishyurira abana amashuli neza.

Mfitumukiza ati : “Imbada ni imikati cyangwa amandazi bikorwa mu bihingwa byitwa ingano. Ingano zirera, ziracuruzwa mu masitoke, mu madepo, hanyuma twe tuzirangura n’abazicuruza mu madepo. Twamara kuzirangura tukaza kuzinyuza kuri mashine tukazikoramo imigati yitwa imbada”.
Atarafata umugambi wo gucuruza imbata ngo yarahingaga ariko umusaruro ntuhaze umuryango, muri make ngo ubuzima bwari bumugoye mu byukuri.

Leonidas arashimangira ati : “Muri iyi minsi cyangwa muri iki gihe turimo nta masambu dufite, ubundi buri muntu wese ni uguhinga mu mutwe. N’iyitwa ngo ni isambu ntishyitse. Ni nk’ikibanza n’aho gutera imboga n’aho gucukura toilette n’umurima umwe wo guhinga, Kuko ntiwavuga ngo uzahinga umurima umwe ngo uzagere ku rindi terambere”.

Bimwe mubyo yise imbada
Leonidas avuga neza icyo guhinga mu mutwe bisobanura ati : “guhinga mu mutwe ni ugufungura impanga ugakora utundi tuntu duciriritse n’iyo twaba duke ariko ugakora ntiwicare mu rugo. Ni uburyo bwo kuticara mbese twebwe ni byo twita guhinga mu mutwe”.

Umupaka wa Cyanika
Akaba ahamiriza ko abonye amafaranga ahagije yacuruzo mu buryo butangaje kuberako aturiye umupaka ugendwa cyane ku buryo yakunguka ati : “Nkanjye reka nivuge mbonye nk’amafaranga byibuze nko guhera kuri miliyoni, napanga umushinga wo gukora stock y’imyaka cyangwa wo gukora amadepo… Impamvu mbivuze, udukeya ncuruza twunguka dukeya. Ariko ncuruje byinshi byakunguka menshi nange nkarushaho gutera imbere.”

Yanditswe na Aimant Kwizera


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru