Yanditswe kuya 2017-12-06 08:59:31
Papa Francisco yasabye Trump ko yakwirinda gukoza agati mu ntozi kubya Israel na Palestina
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 6654

Mu gihe habura amasaha macye ngo Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump atangaze ku mugaragaro ko yemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Israel abayobozi batandukanye ku isi barimo na Papa bamusabye kudahingutsa ibyo kwimura ambasade ya Amerika muri Yeruzalemu.

Palestina yari imwe mu ntara igize Israel ikaza kwiyomora imaze imyaka n’imisaga nta mwuka mwiza uranga hagati y’ibi bihugu biturutse ku butaka buri wese yita ubwe butuyeho n’abaturage b’ibyo bihugu byombi bwa Yeruzalemu.

Donald Trump Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika harabura amasaha macye ngo yemeze ko ambasade y’igihugu cye muri Israel igomba kwimurirwa muri Yeruzalemu ikava muri Tel Aviv umujyi w’ubucuruzi wa Israel.

Abayobozi batandukanye ku isi barimo Emmanuel Macron ndetse na Papa Francisco umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi bakaba bamaganiye kure icyo cyemezo cya Trump.

The Guardian dukesha iyi nkuru itangaza ko Papa Francisco akaba yagize ati : “Sinshoboye gukomeza guceceka n’ubwoba ntewe n’ibintu biri kuvuka muri iyi minsi. Harasabwa ubuhanga n’ubushishozi bwinshi ngo badahubura umubano wari uri ku kagozi byagiye birangwa n’amakimbirane n’umwuka mubi iteka.”

Bikaba biteganyijwe ko mu masaha macye Trump ari butangaze kumugaragaro iyimurwa ry’ambasade ya Israel mu murwa mukuru wa Yeruzalemu.

Bamwe mu baturage baturiye Palestina bakaba batangiye gukora imyigaragambyo bamagana ubushotoranyi bwa Amerika na Israel

Kuruhande rwa Emmanuel Macron Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa akaba asanga hakwiye kubaho imishyikirano mu mahoro hagati y’ibihugu byombi ngo habone kwimurwa ambasade ya Amerika muri Yeruzalemu.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru