Yanditswe kuya 2017-12-07 00:47:35
Nyamasheke bakanguriwe kurwanya ruswa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 251


Abayobozi b’akarere ka Nyamasheke n’aba Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, ku wa gatatu tariki ya 16 Ukuboza bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, bukaba bwaribanze ku ngamba zo kuyikumira no gutanga amakuru z’aho igaragara.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Bushekeri bwitabiriwe n’abaturage barenga 1000, bukaba bwarabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa n’akarengane rureshya n’ibirometero 6, rwahereye ku biro by’umurenge wa Bushekeri rusorezwa ahitwa Buhinga, ari naho hatangiwe ibiganiro bikangurira abaturage kurwanya ruswa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke Kayumba Ephrem wari umushyitsi mukuru, yasobanuriye abari aho uko ruswa itangwa, ububi bwayo, amategeko ayihana, anabasobanurira ko igira ingaruka mu iterambere ry’igihugu, imiyoborere myiza n’imitangire ya Serivisi.

Yasabye abaturage bari aho gutera intambwe mu kurwanya ruswa, batanga amakuru y’uwo bakekaho kuyitanga kugirango abantu nk’abo bashyikirizwe ubutabera.

Aha yaravuze ati :”Mu Rwanda tubishatse ruswa yacika, icya ngombwa ni uko buri wese yakumva ingaruka zayo, abaturage bagatera intambwe yo gutanga amakuru y’uwo bayiketseho.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke Superintendent of Police (SP) Ntacyo Burahinda, yavuze ko mu rugamba rwo kurwanya ruswa Polisi y’u Rwanda nayo itasigaye inyuma, kuko iri mu nzego zishinzwe kuyikumira no kuyirwanya.

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyabagusha mu mutego wo gutanga cyangwa kwakira ruswa, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru