Yanditswe kuya 2017-12-07 01:48:24
Amarangamutima y’Abaminisitiri basimbujwe muri Guverinoma
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 15915

Ni nyuma yaho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu hagiriye hanze itangazo rishyiraho aba minisitiri bashya ku myanya wa minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri y’ikoranabuhanga abayoboraga izi minisiteri basimbujwe bafashe umwanya bashimira umukuru wa Guverinoma kubw’icyizere yabagiriye.

Minisitiri Philbert Nsengimana akaba yasimbujwe na Jean de Dieu Rurangirwa mu gihe Dr Eugène Mutimura yasimbuye minisitiri Dr Musafiri Papias wari ushinzwe minisiteri y’Uburezi.

Nyuma yo gutangaza izi mpinduka muri guverinoma abasimujwe bagaragarije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amarangamutima yabo nyuma yo gusimbuzwa ku mirimo yabo.

Ku ruhande rw’uwayoboraga minisiteri y’uburezi Dr Musafiri Papias abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akaba yagize ati : “Mbura icyo navuga mu magambo akwiye nashimiramo Nyakubahwa Paul Kagame kuba yarangiriye icyizere cyo gukorera muri guverinoma ye. Gukorera mu buyobozi bwe byampaye kunguka ubunararibonye mu buzima. Ndetse bingira undi muntu ndashima kandi nzahora mbimushimira.”

Naho Nsengimana Philbert wari umaze imyaka igera muri itandatu muri guverinoma aho yabanje kuyobora minisiteri y’ikoranabuhanga n’urubyiruko bigihujwe muri minisiteri imwe. Ndetse na nyuma yaho izi minisiteri zitandukanijwe kugeza ubu akaba yayoboraga minisiteri y’Ikoranabuhanga.

Nsengimana Philbert nawe abinyujije kuri Twitter yatambukijeho ubutumwa agira ati : “Naranyuzwe iteka kubwa we Nyakubahwa Paul Kagame kubw’amahirwe n’icyizere mwangiriye nkabasha gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye mu buyobozi bwaw. Nishimiye umusanzu naba naratanze mu kubaka igihugu cyanjye mu gihe cy’imyaka 6 yose. Ndetse ndacyafitiye icyizere icyerekezo cyiza afitiye u Rwanda na Afurika.”

Mu zindi mpinduka, Kayumba Olivier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza asimbura Antoine Ruvebana, naho Francis Musoni agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

tubategerejehobyicwyi

Nkundiye Evariste

Byari bikwiye ko n’ abandi bahabwa amahirwe yo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru