Yanditswe kuya 2017-12-07 02:31:56
Perezida Vladimir Putin arateganya kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2018
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 472


Vladimir Putin Perezida w’igihugu cy’Uburusiya yatangaje ko azongera
kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe kuba mu
mwaka utaha wa 2018.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abakozi bo mu gace ka Nizhin Nov-Gorod,
Putin afite imyaka 65 , Putin mbere y’uko aba umukuru w’igihugu
cy’Uburusiya yabanje kuba minisitiri w’intebe mu 2012 nibwo yabaye umukuru
w’igihugu nyuma yaho imyaka ya manda umukuru agomba kumara ku butegetsi
ivuriye ku myaka 4 ikagirwa 6.

Biravugwa ko vladmir Putin niyongera gutsindira umwanya w’umukuru w’igihugu
mu matora ateganijwe kuba mu mwaka utaha wa 2018 azayobora kugeza mu 2024.

Alexei Navaln utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Putin we ngo ntiyemerewe
kuzitabira aya matora ateganijwe kuba mu mwaka utaha kubera ibyaha byo kwiba
amafaranga byamugaragayeho, gusa we akaba avuga ko iki ari igikorwa cya
politiki.

Putin yavutse mu 1952 avukira mu mugi wa Leningrad, yize amategeko muri
kaminuza ya Saint Petersburg state university akaba yararagije kwiga muri
iyi kaminuza ahagana mu 1975. Putin yabaga mu gisirikare akora mu ishyami
ry’ubutatsi akaba yari afite ipeti rya lieteunant colonel mbere y’uko ajya
mu kiruhuko k’izabukuru.

Putin yabaye minisitiri w’intebe w’Uburusiya kuva mu 1999 kugeza mu
bihumbi bibiri nuko aza kugirwa umukuru w’igihugu kuva mu mwaka wa 2012.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru