Yanditswe kuya 2017-12-07 03:18:12
Isengesho ryagufasha nkuko Yesu Kristu icyitegererezo cyacu yasenze acyambaye umubiri
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1061


LUKA 22 : 42 YESU arasenga ngo : "Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka".

MATAYO 26 : 42, " Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati : Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba".

Abantu basenga mu buryo butandukanye
Mu buzima ibyo dushaka cyangwa twifuza byose, siko bidukwiye cyangwa bidufitiye umumaro.

Hano YESU aratwereka ko mubushake bw’Imana ariho amahoro yacu n’umunezero biri, nubwo ugushaka kw’Imana kwaba gutandukanye n’ugushaka kwacu.
Ubushake bw’Imana bushobora gusharira, cyane cyane iyo bunyuranye nibyifuzo byacu ; ariko bikaba ibyakanya gato, ubundi ukiberaho mu mahoro.
Ariko ugushaka kwawe, ukwihitiramo kwawe, bishobora kukunezeza akanya gato ariko ukazamara ibihe bisigaye nt’amahoro, nta munezero.

MATAYO 6 : 10 YESU aratubwira ngo tujye dusenga tuvuga ngo :
" Ubwami bwawe buze,
Ibyo ushaka bibeho mu isi,
Nkuko biba mu ijuru".

Hano YESU aratwereka ko ubuzima tugomba kubaho bwateguwe kuva tutarabaho, ahubwo tugomba gusenga kugirango uko Imana yabiteguye mu ijuru abe ariko tubyakira hano mu isi.
Ncuti mureke twige gusenga nkuko Yesu Kristo yasengaga kuko niwe twahawe ngo atubere icyitegererezo, maze natwe tugere ikirenge mu cye.

Imana yo mwijuru iduhane umugisha. Shalom

Yanditswe na Aimant K.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru