Yanditswe kuya 2017-12-07 03:59:52
Muri O zone niho havuye akawa mugani ngo “Uwariye neza agaragara neza”
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1284

Mu mahumbezi n’indirimbo zituje mu marembo y’umurwa mukuru w’u Rwanda Ozone iherereye mu rubavu rw’inyubako ya Kigali City Tower ni igisubizo kushaka kurya iby’agaciro bidakanganye mu giciro kandi akabirira ahi igiciro mu gihe waba wumva ushidikanya wumva ko ndi gushyiramo amakabyankuru nawe wakwigererayo ukaza utanga ubuhamya.

Wakwibaza impamvu benshi mu byamamare Nyarwanda bikunda gufatira ifunguro muri Ozone Bar and Restaurant ariko igisubizo kiroroshye, umunyarwanda yagize ati : “Utabizi yishwe no kutabimenya” naho ubundi rwose nta munyarwanda by’umwihariko ukorera mu mujyi wa Kigali rwa gati wakabaye atagana muri Ozone akabasha kwica isari ahantu hamubereye.

Kugira ngo ifunguro rikugirire akamaro bisaba ko uwariteguye aba yariteguranye isuku yo kurwego rwo hejuru ndetse akaritegurira no mu gikoni cyujuje ubuziranenge rigategurwa n’umutetsi w’umuhanga ibi niwo mwihariko wisangijwe na O zone igisubizo ku bifuza amafunguro atekanywe bunyamwuga n’abatetsi babizobereyemo hari n’ibinyobwa binyuranye ndetse bigendanye n’ubushobozi n’amahitamo ya buri wese.

Kubifuza ibinyobwa haba ibisembuye n’ibidasembuye birahari ku bwinshi muri O zone

Uwakandagiye muri O zone uretse igiciro cyaho kidakanganye uhereye kuri serivisi z’indakemwa abakozi ba Ozone batanga bazi neza icyo ari cyo agaciro k’umukiriya ndetse n’impamvu yahisemo kubagana. bityo mu kumwakira bakabikora by’umwihariko kuri buri muntu kuburyo uwabagannye aba ari amahitamo meza mu buzima yakoze.

Serivisi zitangirwa muri O zone ziri ku rwego mpuzamahanga haba mu binyobwa ndetse n’ibiribwa ukabifatira ahantu hasukuye hujuje ubuziranenge bityo uretse kuba wagaburiye umubiri na roho ntiba yasigaye kuko iba yuzuwe n’umunezero ikesha kwitabwaho n’abakozi baho.

Kubyina nk’igisubizo mu kuruhura umutwe ndetse no gusabana n’inshuti n’imiryango, O zone Club imaze kuba ubukombe kubifuza kuhasohokera mu bihe bitandukanye bo n’inshuti n’imiryango yabo babasha kwica icyaka babifashijwemo n’abavanzi b’imiziki bamaze kuba ibyamamare hano mu Rwanda kandi babikora by’umwuga.

Biroroshye ko wasohokana n’umuryango wawe mu gataramira muri Ozone mugahuza ibiganiro mwegeranye

Abakunzi ba shampiyona y’umupira w’amaguru babasha kuzikurikirana muri O zone Supper Club aho baba bicaye hose nta bya uranyingirije biturutse ku bwinshi bw’ama televisiyo ya rutura ateretse hirya no hino muri buri rukuta.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru