Yanditswe kuya 2017-12-07 04:09:53
Umuhanzi “Mugema” na mugenzi we bafunzwe bazira kwibasira Umukuru w’igihugu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4988


Umuririmbyi wo muri Uganda ndetse n’utunganya umuziki ‘producer’ bashyizwe
mu buroko bazira gutuka Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

David Mugema w’imyaka 31, ndetse na Jonah Muwanguzi umutunganyiriza umuziki
bafungiwe muri gereza ya Luzira iherereye muri Jinja nyuma yo kugaragara mu
rukiko rwa Kampala kuri uyu wa Kabiri.

Aba bombi bakaba bashinjwa kwibasira perezida Museveni.

Umushinjacyaha avugako Mugema ndetse na Muwanguzi bakoze bagatunganya,
ndetse bakanakwirakwiza indirimbo isebya, iharabika kandi ibangamiye
amahoro y’umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni.

Iki cyaha ngo kikaba cyarakozwe hagati y’umwaka wa 2015 na 2017 muri Salama
Road I Makindye,Kampala.

Muwanguzi utunganya umuziki, ashinjwa kandi gutera inkunga uyu muhanzi
akamukorera iyi ndirimbo isebya umukuru w’igihugu.

Gladys Kamasanyu ubwo yasomaga ibyo aba bashinjwa yagize ati :” Ntabwo
bisobanutse ko abantu bazanwa mu rukiko batazi n’ibyo baregwa. Bagakwiye
kubisomerwa mbere yuko bazanwa mu rukiko bityo bakaba bazi impamvu
bahazanywe.”

Mugema ndetse na Muwanguzi bahakanye ibyo baregwa.

Abdullah Kiwanuka uri kuburanira aba bombi yasabye ko bafungurwa ariko
umucamanza avugako ubu busabe burigwaho kuru uyu wa gatatu.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru