Yanditswe kuya 2017-12-07 06:24:32
Umugore n’umugabo we basanzwe mu nzu bapfuye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 18021


Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko ndetse n’umugore we
uri mu kigero cy’imyaka 27 basanzwe munsi y’igitanda bashizemo umwuka,
icyumba gikinze, Munzu iherereye kuri Shell Beach I Mombasa.

Abaturanyi babo bavuga ko abavandimwe b’uyu muryango batabaje nyuma
yo kumenya ko abana batatu b’aba babyeyi batabasha kwinjira mu cyumba
cy’ababyeyi babo kuko cyari gikingiye imbere.

Aba bana bari mu kigero cy’imyaka 11, icyenda ndetse n’imyaka irindwi.

Umwe mu baturanyi basabwe ubufasha n’abavandimwe b’uyu muryango yagize
ati :” Bene wabo baje baturutse muri Maungu maze bansaba ko nabafasha.
Nibwo twamennye urugi maze dusangamo imirambo.”

Umuvugizi wa police muri Kisauni Christopher Rotich yavuze ko police itari
yamenya icyateye uru rupfu ngo kuko n’imirambo nta n’igikomere ifite nkuko
bigaragara.

Yagize ati :” Tuzamenya neza amakuru yimbitse nyuma yo kubona ibisubizo
bizava mu isuzuma ry’abaganga, bityo rero ntitwakwemeza ko hari icyaba
cyihishe inyuma y’uru rupfu tutarabona gihamya.”

Yavuze ko iperereza rigikomeje.

Imirambo ikaba yajyanywe mu buruhukiro.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru