Yanditswe kuya 2017-12-07 06:47:56
Imyanzuro ireba abana yafashwe n’abana ubwabo mu nama y’igihugu yabo
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1437

Mu nama y’igihugu y’abana yabaye ku nshuro ya 12 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, iyi nama yasojwe abana bifatiye imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa ngo ubuzima bwabo bubashe kuba nta makemwa.

Ni inama yitabiriwe n’abana bahagarariye abandi baturutse muri buri turere twose uko ari 30 tugize u Rwanda, abana bahagarariye abandi mu babana n’ubumuga ndetse n’abana bahagarariye abandi baturutse mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda bakaba bafashe imyanzuro igomba kuranga abana ngo bakure bafite uburere bwiza bubereye u Rwanda.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Madame Nyirasafari Esperance

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yabaye ku nshuro ya 12 ku rwego rw’igihugu yari yitabiriwe ndetse ikanayoborwa na minisitiri w’intebe bwana Dr Ngirente Edouard abana bifatiye imyanzuro ibareba ikurikira.

  • -* Kurangwa n’uburere buboneye burangwa n’imyitwarire myiza harimo kubaha gukunda ishuri umurimo gufasha ababyeyi n’ abandi
  • Kwirinda ingeso mbi zirimo ubuzererezi, ubusambanyi, ubujura no kunywa ibiyobyabwenge, ubujura no kubishishikariza abandi bana
  • Gutanga amakuru ku bana bafite ibibazo ngo bafashwe n’ababyeyi n’inzego bireba
  • Kutitabira kureba gusoma ku mva ibinyura kuri murandasi bitokoza umuco wabo
  • Kumvira inama z’ababyeyi n’iza barezi kubirebana n’ikoranabuhanga
  • Guharanira ko abana barangwa n’uburere buboneye mu byo abana bakora n’aho tugenda

Ubwo yatangizaga iyi nama ku mugaragaro Minisitiri w’intebe Bwana Ngirente yibukije ababyeyi ko bagomba kwita ku burere bw’umwana muri rusange batitaye gusa kubo babyaye.


Abana babonye umwanya wo kubaza no gutambutsa ibyifuzo byabo

Minisitiri w’intebe yagize ati : “Abarezi bigisha abana mu byiciro bitandukanye, abayobozi mu nzego zose, Abanyarwanda bose muri rusange nabo baributswa ko bafite inshingano zo kwita ku burere bw’abana bose. Abana ni ab’u Rwanda. Ntabwo umuntu agomba kwita k’ubo yabyaye gusa.”

Minisitiri w’umuryango ubwo yatangizaga iyi nama y’abana, madamu Nyirasafari Esperance yavuzeko leta ihora ishakisha icyatuma ubuzima bw’umwana w’umunyarwanda burushaho kuba bwiza, yagize ati : “Inama y’igihugu y’Abana ni ikimenyetso cy’uko uburenganzira bw’umwana mu Rwanda bwitaweho kandi ko burushaho gutezwa imbere.”

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru