Yanditswe kuya 2017-12-07 07:06:53
Umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge yatawe muri yombi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2520


Polisi yo mu gihugu cya Brazil yataye muri yombi umucuruzi kabuhariwe
w’ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’ibindi bisindisha.

Uyu mucuruzi yafatiwe mu mugi wa Rio de Janeiro. Ni nyuma yaho inzego
z’umutekano zo muri iki gihugu cya Brazil zahoraga zigerageza gufata Rogerio
Averino gusa akabasiga dore ko hari ni gihe bamurasheho urufaya rw’amasasu
gusa aza kubasiga.

Rogerio Averino
Inzego z’umutekano zari zohereje abapolisi bagera kuri 300 kugira ngo
bashobore gufata uyu mucuruzi w’ibiyobyabwenge kabuhariwe. Amashusho yaciye
kuri televiziyo yo mu gihugu cya Brazil yerekanaga Averino amaze gufatwa
n’inzego z’umutekano yambaye amapingu.

Rocinha Favela wahoze ayobora itsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge
Yatawe muri yombi nyuma yaho polisi yarimaze igihe kirekire imushakisha
akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, uburiganya ndetse n’ubwicanyi. Mu kwezi
kwa Nzeri nabwo polisi iheruka guhangana n’undi mucuruzi
w’ibiyobyabwenge wakoranaga na Averino gusa byaje kurangira nawe atawe muri
yombi.

Polisi yo muri iki gihugu cya Brazil kandi iherutse gufunga umuyobozi
wahoze ayobora itsinda ry’abantu bacuruza ibiyobyabwe muri Brazil. Uyu
wahoze ari umuyobozi wabo akaba yitwa Rocinha Favela.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru