Yanditswe kuya 2017-12-07 08:10:25
Hashizweho facebook igenewe abana bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 875


Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwakoze urundi rubuga nkoranyambaga
rugenewe abana bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko.

Iyi facebook ikozwe kimwe na Messanger aho izajya ikoreshwa n’abana bari
munsi y’imyaka 13 baganira ndetse banahanahana amakuru atandukanye. Iyi
facebook y’abana ikaba yahawe izina rya Messanger kids.

Uyu mwana akoresha telephone ya IOS kuri messanger kids
Urubuga nkoranyambaga rwa facebook ubundi ntirwemereraga umuntu ufite imyaka
13 kuba yakoresha facebook isanzwe rero ubu buryo bukaba buje gufasha abana
bato kugira ngo nabo bajyane n’iterambere.

Abana nubwo ari benshi cyane gusa bakoze facebook izajya ikoreshwa n’abana
bagera kuri miliyoni 20 bari hasi y’imyaka 13 y’amavuko. Iyi messanger kids
ikaba ishizweho kugira ngo abana bajyane n’iterambere.

Uyu mwana nawe akoresha telephone ya IOS
Nubwo iyi messanger kids yakorewe abana bari munsi y’ikigero k’imyaka 13
ngo ababyeyi bafite inshingano zo kumenya uburyo abana babo bakoresha iyi
messanger kids, kandi bafite inshingano zo gufungurira abana babo
ama konti ndetse no kumenya insuti z’umwana wabo.

Iyi messanger kids izajya ifasha aba bana kohererezanya amashusho ndetse
n’amafoto ku nshuti zabo. Uru rubuga nkoranyambaga ngo abashobora
kurukoresha ni abana baherereye muri Amerika nabakoresha telephone ya IOS
ndetse n’abakoresha imashini ya Apple

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru