Yanditswe kuya 2017-12-07 08:39:36
Hari umwuka w’intambara, Abanyapalestine biraye mu mihanda barwanya icyemezo cya Trump-AMAFOTO
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 5067

Ibyari ibyiringiro byo kubona amahoro mu mubano wa Palestina n’igihugu cya Israel birasa n’ibyahumiye ku mirari nyuma yaho Donald Trump Perezida w’Amerika atangarije ku mugaragaro ko yemera Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel ndetse ko hagiye gutekerezwa uburyo Amerika yakwimurira yo Ambasade.

Iki cyemezo mbere y’uko gifatwa bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi bakaba baraburiye Trump ko mu gihe yaba abikoze ari icyemezo kigayitse gikomeye yaba akoze.

Agitangaza ko azafata icyemezo abanyapalestine batangiye kugaragaza ko batishimiye icyo cyemezo batwika ifoto ye

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Abayobozi b’Ubwongereza, Perezida wa Turkey, Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi, Perezida w’u Bufaransa we yavuze ko ibyo Trump akoze binyuranije n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’amategeko y’Umuryango w’Abibumbye.

Impamvu nyamukuru yo kutihutira gufata iki cyemezo nuko Yeruzalemu ari ihuriro ry’Ubutatu bw’Iyobokamana aho igice kimwe kigizwe n’Abagaturika, abandi bakaba bagendera ku migenzo ya Kiyahudi naho abandi muri bo bakaba bagendera kuri Islam bityo intambara zagiye zokama aka gace bapfa kuba buri umwe agaragaza nk’isoko y’imyemerere ye bigakurura umwuka mubi ndetse n’intambara z’urudaca hafashwe icyemezo cy’uko Palestina na Israel byasangira ubu butaka butuwe n’abaturage bibihugu byombi.

Mu masezerano y’amahoro hagati ya Israel na Palestine yabaye mu mwaka w’i 1993 yemeje ko ibi bihugu byaba bisangiye ubu butaka kugeza igihe bazicara bagakora imishyikirano y’amahoro yugomba kuhegukana.

Yeluzaremu kuba ibitse amateka menshi ya bemera Kristu ndetse n’abemera intumwa y’Imana Muhamad byagiye biba imvano yuko buri wese ashaka kwikubira ubu butaka bwitwa butagatifu ngo abugire ubwe.

Umuyobozi w’umutwe wa Hamas ugendera ku matwara ya Islam ukorera muri Palestine akaba yatangaje ko icyemezo cya Trump cyabaye gufungura intambara ku mugaragaro hagati ya Palestine na Israel n’ubundi bari basanzwe badacana uwaka.

Abaturage baturiye Palestine hatavuyemo n’iyo nka bakaba bahagurutse ngo barwanire uburenganzira bwabo ku butaka bumva ko bafiteho uburenganzira.

Nyuma y’ijambo rya Trump kurukuta rufite amateka muri Israel bahise bahashyira amashusho y’amabendera ya Israel na Leta zunze Ubumwe z’Amerika

Guhera ku munsi wa Gatatu polisi ya Israel yari yatangiye gucunga umutekano ku buryo budasanzwe


Muri Palestine n’iyonka ntisigara mu kujya mu migaragambyo


Ababyeyi bagiye gufasha abana babo kwigaragambirira icyemezo cya Trump


Imihanda ya Yeruzalemu kurubu yuzuwe n’abashinzwe umutekano ndetse n’abigaragambya

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Rodrigue

Haa ! Ndumv Ibintu Ntivyorosh,karaciy Ingani Amerca Abariyo Yama Ifat Ingingo Kubint Vyos !

Ephénias NIBOGORA

Uko ubyumva:tugeragej kubireb,trump yakoz ikntu kigayits kuk yateranij ibihugu 2 akugurur intambar kumugaragaro,icarikub ciz nuk barkuja mubiganiro vyamahoro babifashijwem na ONU

Roger

Erega isi isigaye iyoborwa nabasazi gisaaa. Amateka y’is arenda kujya kumusozo

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru