Yanditswe kuya 2017-12-10 08:25:16
LIVE : Israel Mbonyi mu gitaramo cy’amateka abantu bari kurushaho kwegera Imana
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 2767

Mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Center (Camp Kigali) Umuhanzi Israel Mbonyi agiye ku murika umuzingo w’indirimbo ze wa Kabiri yise “INTASHYO” abantu benshi bacyereye kuza guhererwa hamwe umugisha muri iki gitaramo cy’imbaraga na Israel Mbonyi.

Igikundiro cy’uyu musore Israel Mbonyi ntibisaba kujyibwaho impaka cyangwa se bigombere gukorerwa ubushakashatsi kuko mu gihe igitaramo kibura amasaha abiri ngo gitangire biragoye ko wabona igihande cyambaye ubusa mu bari mu ihema ry’Akagera bitabiriye iki gitaramo.

Guhera ku isaha ya saa Saba n’igice abantu bari batangiye kuza umwe umwe ngo babashe kwihera amaso uko biri bube byifashe muri iki gitaramo, benshi bakabihera ku mateka y’ibyabereye mu gitaramo cya mbere, Israel Mbonyi yakoze cyo kumurika Alubumu “Uri Number One” abibwiraga ko bari bugurire amatike ku muryango basanze yarangiye kare ndetse n’aho igitaramo cyagombag kubera abantu ibihumbi n’imisaga bari bakubise buzuye.


abakata amatike batangiye akazi kabo hakiri kare cyane dore ko n’abantu batangiye kuza




Abantu babukereye banze kuzabwirwa inkuru y’uko byari bimeze


Arakangurira abari mu rugo kugira ingoga bakahagera hakiri kare kuko imyanya yo kwicaraho yo iri gushira


Saa Cyenda zuzuye abacuranzi batangiye kugerageza ibyuma


Uretse kugaburira Roho byamuzanye muri iki gitaramo n’umubiri ntiyawibagiwe


Umuhanzi Lil G n’umubyeyi we bakaba ari bamwe mu baje hakiri kare cyane ngo bafate umwanya w’imbere


Umuhanzi Dominic Ashimwe yatwawe n’indirimbo zo kuramya

17:30 Umuhanzi Luc Buntu niwe wabimburiye abandi kuruhimbi ndetse abera ikiraro cyiza cy’abaza bamukurikiye kuko yinjije mu bantu uburyohe nyabwo bw’igitaramo cy’imbaturo


18:00 Umushyushyarugamba yiseguye ku bantu bishyuye ticket z’ibihumbi 10 bakaba bari ahari hagenewe ibihumbi 5 kubera ubwinshi bwa bitabiriye.
18:04 Umuhanzi Patient Bizimana niwe ufatiye mu ngata Luc Buntu mu ndirimbo "Ndaje mu bwiza bwawe" Niyo ahereyeho

18:24 Amashusho Mbarankuru ya Israel Mbonyi agaruka kuri Alubumu INTASHYO abantu batuje cyane abandi basazwe n’ibyishimo bakurikirana amashusho uyu muhanzi agaruka kuri buri ndirimbo igize iyi alubumu.


Umuhanzi Israel Mbonyi ku rubyiniro ahereye ku ndirimbo ye ’SINZIBAGIRWA’


Yisabiye guitar umucuranzi we ngo abashe kwicurangira ’Number One’



Ntawasigaye yicaye bose n’iyonka bari gufasha Israel Mbonyi mu ndirimbo nyinshi zatumye bamumenya kuri alubumu ya Mbere

NUbwo hari gukora isakazamajwi ndetse n’indanguraramajwi zifite ubushobozi buhambaye gusa ibyishimo no kujyana n’abantu biri ku rwego rushimishije. Abitabiriye iki gitaramo bari kumufasha bakajyana nawe mu ndirimbo ze.

Umuhanzi Bruce Melody hamwe na Clement nabo baje gufashirizwa muri iki gitaramo


Abahanzikazi Aline Gahongayire hamwe na Knowles Butera

19:47 Israel Mbonyi yakiriye umuhanzi Dudu ukomoka mu gihugu cy’uburundi nawe ugiye gutaramira abari aha
Dudu mbere yo gutangira asabye abari aha ko bamufasha gushima Imana kubw’umwuka w’Imana uri muri Israel Mbonyi

Umuhanzi Aime Uwimana ku ruhimbi





21:15 Umuhanzi Israel Mbonyi atunguye Dominic Ashimwe amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko wavutse kuri iyi tariki


Indirimbo ishoje iki gitaramo ni "Hari Ubuzima" imwe mu bigaragara ko yafashe imitima ya benshi

Mwakoze kubana natwe mu gukurikirana imbumbe igitaramo cy’umuhanzi Israel Mbonyi cyo kumurika alubumu ye ya kabiri yise "INTASHYO"

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM
AMAFOTO : MBARAGA Patrick


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Nitwa Habumugisha Moses Ark Mubyukuri Ndishimye Cyane Kubwa Israel Mbonyi ! Imana Imushyigikir Kd Ndamukunda Cyane !
john

mubaye abambere kutugerazaho ayo makuru Imana ibagure ;israel mbonyi yarasinzwe peee.

Ngenzi

God is great, all the time ! Imana ikoresha uwo ishatse mugihe ishakiye. Ntugatsikire Muhungu muto.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru