Yanditswe kuya 2017-12-11 02:29:56
Menya neza impamvu zatuma udasinzira neza mu ijoro ryose
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2794


Gusinzira ni ingenzi mu buzima bw’ikiremwa muntu gusa usanga hari abantu
bagira ikibazo cyo kudatora agatotsi cyangwa se basinzira umwanya muto
bagahita babura ibitotsi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu yagasinziriye mu ma saha agera kuri
atandatu gusa cyangwa bakarenzho gato, hari abantu bajya bagira ikibazo cyo gusinzira amasaha make, ubundi bagahita Babura ibitotsi. Abenshi muri aba bantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi uzasanga aribo babyuka kare kurusha abandi. Kubura ibitotsi biterwa n’impamvu zitandukanye tugiye kubasangiza uyu munsi.

Umuntu ashobora kubura ibitotsi kubera indwara yitwa *Insomnia*

Ibiranga umuntu ufite indwara yo kubura ibitotsi yitwa *Insomnia* harimo
nko kubyuka ubabara umubiri wose nk’uwaraye akora imirimo ivunanye, kubyuka
kare,gusinzira ku manywa,kubura ibyishimo,kugira amakosa menshi, kubabara
umutwe n’umunaniro ndetse no gukora impanuka..

Ibitekerezo byinshi nabyo bishobora gutuma ubura ibitotsi aha twavugamo
nk’ibitekerezo byinshi bijyanye n’ubuzima bwawe wenda ufite ubwoba bw’uko
uzabaho ejo. Ufite ibitekerezo byinshi bijyanye n’amasomo ku munyeshuri,ibi
bitekerezo byose bishobora gutuma ubwonko buruha bityo bikakuviramo kubura
ibitotsi.

Ubwoba bushobora gutuma ubura ibitotsi.. iyo uri umuntu ufitiye ubwoba
ikintu runaka bishobora gutuma ubura ibitotsi, hano twavuga nko kugira
ubwoba bw’ejo uko uzabaho icyo uzarya wowe n’umuryango wawe bityo bigatuma
ubura ibitotsi.

Ibibazo by’ubuzima birimo uburwayi nabyo bishobora gutuma ubura ibitotsi
aha twavugamo nk’indwara y’igifu, gukenera kunyara buri kanya, n’indwara
z’umutima, izi ndwara zose zishobora gutuma udasinzira neza.

Ikindi kintu gishobora gutuma ubura ibitotsi n’imiti, aha twavugamo
nk’imiti y’igifu akenshi iyo wayinyoye ishobora gutuma udasinzira neza.

Ibiyobya mbwenge nabyo biri mu bintu bishobora gutuma ubura ibitotsi , muri
ibi biyobya bwenge twavugamo nk’urumogi, kanyanga nicotine n’ibindi ibi
biyobyabwenge nubwo bigufasha gusinzira vuba gusa usinzira umwanya muto
ndetse niyo uryamye ubukeneye kubyuka buri kanya bityo bigatuma udasinzira
neza uko bikwiye.

Kurya ibiryo byinshi biri mu bintu bishobora gutuma udasinzira neza. Mu
masaha y’umugoroba si byiza gufata amafunguro menshi kuko iyo wahaze
cyane ntabwo uryama neza ku gitanda kuko uguma wihindura ku buriri bityo
ntusinzire neza.

Ahantu utuye naho hashobora kuba intandaro yo kudatora agatotsi. Iyo utuye
nko mu gace gakunda gushyuha cyangwa karangwamo ubukonje bwinshi cyane
nabyo bishobora gutuma ubura ibitotsi.

Dr.William Kohla impuguke mu by’ubuzima yavuzze ko kudasinzira igihe
gihagije bigira ingaruka mbi ku mukorere y’umubiri ndetse n’ubwonko ngo
ntabwo bushobora gukora neza iyo utaryamye ngo usinzire neza.

Dr.Sheila Tsai umwarimu wo muri kaminuza mpuzamahanga we yavuze ko abantu
basinzira amasaha ari munsi y’atandatu bafite ikibazo gikomeye cyo gufatwa
n’indwara zitandukanye ndetse n’urupfu (Cardiovascular diseases and death).

Yanditswe na Begumanya Providence


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru