Yanditswe kuya 2017-12-13 02:35:53
Kuva Robert Mugabe yakurwa k’ubuperezida ubu nibwo yagize urugendo hanze ya Zimbabwe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2551


Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Zimbabwe umukambwe Robert Mugabe kuva
yatangaza ko avuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu nibwo agiriye urugendo
hanze ya Zimbabwe kubera impamvu z’uburwayi.

Uyu mukambwe Robert Mugabe kuva akiri ku butegetsi ni kenshi yagiye agirira
ingendo zitandukanye mu gihugu cya Singapulu aho yabaga agiye kwivuza, none
uyu munsi kuva yatangaza ko avuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu nibwo
agiye hanze ya Zimbabwe.

Robet Mugabe yagombaga kujya muri Singapulu kwivuza ku itariki ya 16 mu
kwezi k’Ugushyingo gusa kuri uyu munsi nibwo ingabo zo muri iki gihugu
zari zateye iwe zimubwira ko agomba kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu
bityo urugendo rurasubikwa.

Mugabe ari ku kibuga cy’indege cya Harare yarari kumwe n’umugore we Grace
Mugabe ndetse n’izindi nshuti, bikaba biteganijwe ko bari buhagarare ku kibuga cy’indege cya Singapulu. Mugabe akaba yagiye mu ndege ya kompanyi itwara abantu ya Zimbabwe Air.

Mugabe agiye hanze ya Zimbabwe mu gihe ishyaka yahoze ayobora rya Zanu-PF
riri gutegura inama izaba kuri uyu wagatanu ,iyi nama ikaba igamije kwimika
Emmerson Munangagwa nk’umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora ataha.

Mugabe akimara gutangaza ko yeguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu yahawe
ubudahangarwa ku byaha yashinjwaga ndetse anarindirwa umutekano kugira ngo
hatagira abamugirira nabi.

Umukambwe Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe mu gihe kingana n’imyaka 37 gusa
ikigaragara cyo nuko yaramaze gusaza kuko ubu amaze kugeza imyaka 93
y’amavuko. Intandaro yo gukurwa ku butegetsi kwa Mugabe ni ukubera
icyemezo yafashe cyo kwirukana Emmerson Munangagwa ku mwanya wa visi
perezida kugira ngo azabone uburyo agira umugore we umukuru w’igihugu, gusa
ingabo nazo zabirebeye hafi niko guhita zishira mu biganza ubutegetsi bwa
Zimbabwe ubundi Mugabe ahita ahatirwa kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ingabo zikimara gushira ubutegetsi mu biganza byazo na Mugabe amaze
gutangaza ko yeguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu Emmerson Munangagwa
yahise ava aho yari ahungiye muri Afurika y’epfo nuko ahita aba umukuru
w’igihugu cya Zimbabwe.

Nubwo abaturage birirwaga mu muhanda bamagana Mugabe gusa kubera akamaro
yagiriye Zimbabwe umunsi mukuru w’amavuko wa Mugabe wahise ugirwa umunsi
mukuru muri iki gihugu ndetse uba n’ikiruko.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru