Yanditswe kuya 2017-12-14 00:33:39
Rulindo : Abamotari batesheje abagabo 2 litiro 20 za Kanyanga
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 464

Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu gace kaberamo ubucuruzi ka Base, mu karere ka Rulindo, ku wa 12 Ukuboza uyu mwaka bafashe litiro 20 za Kanyanga bazitesheje abagabo babiri barimo uwari uzikoreye mu ijerekani.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Rudasingwa yavuze ko ahagana saa mbiri z’ijoro ari bwo abo bamotari bafatiye izo litiro mu kagari ka Rwamahwa, mu murenge wa Base.

Yagize ati,"Ubwo abo bamotari bazanaga iyo jerekani yuzuye Kanyanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki twababajije uko bafashe izo litiro batubwira ko ubwo bari mu kazi babonye umwe muri abo bagabo yikoreye ijerekani undi amuherekeje bakeka ko yaba irimo Kanyanga barabahagarika ; aho guhagarara bayikubita hasi bariruka."

SP Rudasingwa yongeyeho ko abo bamotari bamaze gutesha abo bagabo izo litiro 20 za Kanyanga bazishyikirije Polisi.
Yashimye abazifashe agira ati,"Ibi byerekana ko basobanukiwe ko gukumira no kurwanya ibyaha bidakwiriye guharirwa Polisi, ahubwo ko ari ishingano ya buri wese. Ibyo aba bamotari bakoze bikwiriye kubera urugero rwiza buri wese utuye akarere ka Rulindo."

Yagize kandi ati,"Polisi ntiyabera hose icyarimwe ngo ikumire inarwanye ibyaha aho biva bikagera. Ibi biha buri wese umukoro wo kuba ijisho n’amatwi by’umutekano. Icyo buri wese asabwa ni ukwirinda ibyaha no gutangira ku gihe amakuru atuma hafatwa abafite imigambi yo kubikora cyangwa ababikoze."

Yibukije ko umuntu ufite amakuru yafasha mu gutuma ibyaha bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze yayatanga kuri Sitasiyo ya Polisi imwegereye cyangwa agahamagara nimero za telefone 0788311173 cyangwa 112.

Kanyanga iri mu binyobwa bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru