Yanditswe kuya 2017-12-14 03:42:12
Kagame yanenze abayobozi bakunze gukoresha imvugo “amahanga akwiye kuza kutwigiraho”
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 3798

Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango RPF-Inkotanyi umaze ubayeho yagarutse ku mvugo abanyarwanda bakunze gukoresha bagaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ko bidakwiye mu muco nyarwanda kwirata no kwivuga ibigwi ko ahubwo byagakozwe n’abandi.

Kuri uyu wa 14 Ukuboza habaye inama y’umuryango RPF inkuru yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 uyu muryango umaze ubayeho uyu muhango ukaba uri kubera mu karere ka Gasabo ku ngoro y’umuryango RPF iherereye muri Rusororo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abari muri ibi birori ko amaze iminsi akurikirana imirimo yo gutegura uyu munsi mukuru nubwo atabashije kuza mbere ariko yabikurikiraniraga kuri televiziyo.

Perezida Kagame yagize ati : “Nagiye nkurikirana ibiganiro byanyu, buri wese uhawe ijambo yakunze kugaruka ku mvugo ngo amahanga akwiye kuza kutwigiraho, hari aho byageze nkumva nshaka kuyizimya (televiziyo) ntabwo byari bikwiye ko umunyarwanda yakabaye arangwa n’iyo mvugo”

Iyi mvugo umukuru w’igihugu yavuze ko idakwiye ku banyarwanda kuko n’umuco wacu utatwemerera ko twabaye twirata ibigwi ibyo byakabaye bikorwa n’abandi babona ibyo byiza dukora.

Uretse no kuba bitagakwiye kuba ari twe twakwivuze imyato, umukuru w’igihugu yagaragaje ko hari ibibazo byinshi twakabaye dukemura mbere yuko twakabaye twivuga imyato.

Igitangaje kurusha ibindi n’uko hari benshi mu bayobozi ndetse n’abandi bakoresha iyi mvugo batazi n’ibyo amahanga yagakwiye kubigiraho.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Nkotanyi

Kabisa Umusaza avugisha ukuri.
hari imvugo zirambirana rwose ugasanga zabaye nkumuhango nabazivuga ntibagisobanukiwe icyo zivuga. ari ugupfa kwivugira.
Umusaza hari igihe numva namuha inka Kabisa iyo ubeshya abantu ntago yaguhereza rwose akubwiza verite.

Kazubwenge

Rwose ibyo H.E avuga ndamushigikiye 100% abantu basigaye birirwa bivuga ibigwi aho gukora cyane. Muri RPF ho dukwiye kwisubiraho abantu basigaye baza bashaka gusa imyanya bayibura bakajya kwirirwa bavuga ubusa plz mureba abatwivangamo badafite umutima w’umuryango.

Olivier

nukuri ntibikwiye kotwivuga ahubwo abandi reka batuvuge ibyacu ibyiza bituranga

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru