Yanditswe kuya 2017-12-14 04:33:05
Uwari ikivume yahinduwe kuba umwana w’IMANA
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1609


Mu itangira ry’imirimo yayo, Imana irema umuntu yamuremye ari mwiza imwishimiye kuko niyo ubwayo yashatse ko umuntu agira ishusho yayo kugira ngo ase nayo.

Nkuko tubisoma mu gitabo cya mbere cya Mose cyitwa Itangiriro, umuntu yaremwe ku munsi wa gatanu Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho nk’iyacu ase natwe atware ibiri mwisi byose” Itangiriro 1.26.

Imaze kurema umuntu yamuremye imukunze kandi yifuza ko abaho mu munezero wayo ari nacyo cyatumye imuremera ingobyi ya Edeni yari irimo byose yifuza. Nubwo yabikoreye umuntu nyamara umuntu yaje guteshuka ku nshingano yari yarahawe n’Uwiteka aragoma akora icyaha ahemukira Imana bituma imwirukana muri ya ngobyi ya Edeni umuntu ahinduka ikivume atyo.

Umwana w’Imana yarazutse ni muzima nubwo yambaye icyaha
Ariko kuko Imana ubwayo ari urukundo rutangaje muri yo, ntiyaretse ngo umuntu akomeze kuba ikivume agume kure yayo, ahubwo kuko Imana yakunze abari mwisi cyane (ikiremwa-muntu yaremye) ibi byatumye yiyemeza gutanga umwana wayo w’ikinege (Yesu) kugira ngo uzemera wese kumwizera ntazarimburwe n’icyo cyaha yakoze ahubwo azahabwe ubugingo buhoraho (Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 3.16).

Nubwo Yesu uyu yaziye abari mu isi bose kugira ngo abacungure yongere abunge n’Imana, yaje mube ntibamwemera bahitamo kumwica. Ariko kuko gupfa kwe byari mu mugambi w’Imana, yemeye ko yicwa kugira ngo abere igitambo umuntu bityo bimwunge nayo.

Amaze gupfa igitambo kiraboneka ku munsi wa gatatu nkuko yari yarabibwiye abigishwa be arazuka. Yesu amaze kuzuka yiyeretse abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, ubu bwari ubwa gatatu abiyereka nyuma yuko avuye mu mva hanyuma y’ibyo asubira mw’ijuru kuko umurimo we wo gucungura umuntu yari awusoje (Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 21.1-14).

Ishimwe ritagereranywa duhorana mu mitima yacu ni uko Imana itemeye ko turimbuka tuzize ibyaha byacu ahubwo ikemera ko umwana wayo ahinduka icyaha kubwacu akabambwa ku musaraba, agapfa ndetse agahambwa mu mva azize twe kugira ngo twongere twiyunge na Data wa twese, dusubire kongera kwitwa abana bayo nka mbere maze tuzaragwe n’ubugingo buhoraho.

Nubwo yapfuye agahambwa ariko ntiyaheze mu mva kuko nyuma y’iminsi itatu Yesu Kristo Umwana w’Ihoraho yarazutse ubu ni muzima yahawe ubutware bwose mw’ijuru no mw’isi natwe twahindutse abana b’Imana kubwe. Imana ishimwe.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
emmanuel

Ntacyo narenzaho imana iguhe umugisha kd ikongerere ubwenge nibumenyi

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru