Yanditswe kuya 2017-12-14 06:54:44
Papa Francis yahishuriye abantu ko batagomba kujya bajya impaka na shitani kuko ibarusha ubwenge
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 4403

Mu kiganiro umushumba mukuru wa KIliziya ku isi yagiranye na telviziyo y’iyogezabutumwa bwa gikirisitu TV2000 yasabye aba Kristu kutajya baha umwanya sekibi ngo bayemerere kujya impaka kuko yo ibatambutse ubwenge.

Umushumba Papa Francis yatangaje ko shitani abantu badakwiye kuyigereranya n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose ko ahubwo ari ikiremwa nkacu gusa kidutambutse ubwenge ndetse gifite n’imbaraga z’umwijima.

Muri iki kiganiro Papa Francis yagize ati : “Sekibi aturusha ubwenge, azaza ashake kugutesha umutwe mu buryo bwose bushoboka, ajya agerageza kwigira uwi imico myiza, nkuko abihayimana ndetse n’abashumba bayigira. Uko niko abasha ku kwinjira mu mutwe ashaka kukugusha mu gihe utabivumbuye ibiri ku kubaho. Wakabaye umubwira uti jya kure sekibi !”

Mu myaka itatu ishize umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika ku isi Papa Francis yasabye imbaga y’abakristu bari bateraniye i Vatican ko bakwiye gutangira imirimo yo kwamagana sekibi ko ndetse n’ubuzima bw’umukristu bugomba kurangwa no guhora yambariye urugamba rwo kurwanya uwo mubisha.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
N M

ESE UBUNDI WE KO ATARAMUTAHURA ? NAMUBWIRE KO UBUTEGETSI BWIWE ABUMUSUBIJE TURABE,KWAVA KUNTEBE YUBUPAPA,

Dusabe Trinig

Dukuwiye kuja hamwe tukayirwanya Shitani mugusenga nyakwubahwa Papa nabandanye asigurira bene wacu ndamushimiye.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru