Yanditswe kuya 2017-12-15 07:55:53
Dore inkomoko y’umuco wo kwitwaza inkoni ku Banyarwanda n’icyo wari ugamije
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 3064


Mu Rwanda rwa Kanyarwanda, niwitegereza uzabona abantu batari bacye bitwaza inkoni, yewe bamwe babigize umuco ku buryo usanga bazigendera, abandi bakazigura ndetse zikagirirwa isuku ku buryo ubona ko ari igikoresho cyubashywe, ariko se uyu muco umaze iki ? waje ute ? Kubera iki abantu bahisemo kwitwaza inkoni ndetse bakabigira umuco ?

Uyu muco ntiwaje gusa, niba ujya unayitwaza utazi impamvu, bifite imvano. Mu Rwanda rwo hambere mu migenzo y’Abanyarwanda habagamo ibikorwa n’ibirori byabaga ari umuco uzahoraho, bityo abazabakomokaho bakazabigenderaho uko ibihe biha ibindi, nubwo bitewe n’ibihe n’iterambere hari bimwe bigenda bicika ariko umuco wo kwitwaza inkoni hari aho ukigaragara mu Rwanda kandi hatari hake yewe no mu mijyi hari abo wazibonana. Uyu rero ni umwe mu migenzo yo hambere yarebaga buri Muturarwanda wese yaba utubyiruko abakuru, abatware ndetse n’abatwarwa.

Aha rero ukaba wakwibaza impamvu nyamukuru yateraga Abanyarwanda kwitwaza inkoni ndetse n’icyo uwo muhango wari warashyiriweho mu by’ukuri. Iz’ibanze muri izo ni izi :

Kwitabara
U Rwanda rwo hambere rwari rugizwe n’amashyamba menshi, rwari rwiganjemo inyamanswa nyinshi kandi z’inkazi, zaba izigenda n’amaguru yewe n’ibikururanda utirengagije n’iziguruka. Twibuke kandi ko muri icyo gihe nta ntwaro zari zakabaho nk’imipanga, amacumu, imiheto yewe n’imbunda z’iki gihe, bityo inkoni yari imwe mu ntwaro Abanyarwanda bagombaga kwitwaza ngo baze kwitabara mu gihe baguye mu gico cy’izo nyamanswa, babe bayifashisha barwana nazo bazirukane cyangwa bazice. Gusiga inkoni byasaga no kujya ku rugamba nta ntwaro.

Kuragira.
Iki cyo wenda n’ubu kiracyagaragara cyane, umushumba nyawe yitwaza inkoni agomba kuragiza amatungo ye, dore ko n’ubu hari abasaza n’abandi bantu bakomeye mu by’ubworozi bakuraba ivu babonye uragiza inka imbokoboko cyangwa umunyafu, aha rero abashumba ba kera bagomba guhorana inkoni dore ko kari akazi kabo iyo mu bikingi.

Ubuyobozi
Mu muco wa cyera, Abanyarwanda bitwaza inkoni nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi n’ubutware bw’abo bahagarariye cyangwa bashinzwe kubungabungira umutekano n’ubusugire bwabo. Aha rero byari itegeko ko Abami, Abatware b’Ingabo n’ ab’imiryango bitwaza inkoni aho bari hose n’igihe cyose mbese nk’ikimenyetso cy’ubutware. Ukaba wari umuco ugomba gukurikizwa kandi ukubahirizwa.

Kwicumba
Yaba cyera yewe n’ubu inkoni ikoreshwa nk’urugingo nyunganizi mu ntege nke ugezemo, yaba ku mpavu z’izabukuru cyangwa se hari urugingo rwangiritse bityo ukaba wayicumba ikakunganira muri izo ntege nke. Abakuze bo bayita akaguru ka gatatu, dore ko iyo bageze mu za bukuru bagira intege nke yewe hakaziraho n’ibirwara nk’isusumira, imigongo mu mavi n’ibindi bityo akitabaza inkoni ngo imwunganire.

Aya ni yo mamuko y’inkomoko y’umuco w’Abanyarwanda wo kwitwaza inkoni ku bato n’abakuru wadutse mu gihe cyo hambere n’ubu ukaba ukigaragara, gusa nubwo ubu bigenda bihindura isura ugasanga hari abazitwaza muri gahunda yo gucumba urugomo, hambere si ko byari bimeze yewe n’intego y’uyu muco si cyo yari igamije.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO

muzadushakire ninva ninvano yo kwambara ingofero cg kwitera udushabazi mubitugu (utwitero)murakoze

nitwa niyonza jmv
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru