Yanditswe kuya 2017-12-16 05:53:08
Yabuze afite imyaka 4 yongera guhura n’abo mu muryango we nyuma y’imyaka 70 yose
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 8675

Inzira y’umusaraba y’ubuzima bwa Robin King umwana waburanye n’abo mu muryango we afite imyaka ine n’igice y’amavuko akaza kugira amahirwe yo kubona abo bafitanye isano ari muzehe rukukuri w’imyaka 74 y’amavuko.

Robin yaje kurererwa n’umuryango wa Fred na Elsie King nyuma yaho bamutoraguriye ubwo habaga intambara y’isi ya kabiri maze aza kwisanga ari mu majyepfo y’umurwa mukuru w’Ubwongereza London mu cyaro cya gace bita Woolwich.

Robin n’ababyeyi bamureze kuva akiri muto
Ku myaka 13 y’amavuko ubwo yaravuye gukina n’abana bagenzi be nibwo yaje kujya mu cyuma cy’ababyeyi be (abamurera) asangamo impapuro z’uko ari umwana uwo muryango urera atari ababyeyi be b’umubiri.

Byaje kumukomeretsa mu mutwe maze agendayihisha mu rugo rwari kure y’umuryango we mbere yuko aba polisi baza kumutahura. Akaba yarashegeshwe no kuba nta numwe wo mu muryango we wigeze ahingutsa ijambo ry’uko ari umwana barera atari ababyeyi be.

Bimwe mu byo Robin yibuka mu buto bwe ni uburyo yakinanaga n’urungano rwe mu matongo yasizwe ashegeshwe n’intambara y’isi ya kabiri ndetse ko nuwo yakuze yita umubyeyi we yakoreraga abakire muri Charlton.

Robin yaje gusoza amashuri ye yisumbuye ageze mu myaka 20 yaje gushaka umugore babyarana abana babiri b’abakobwa aribo Lorraine na Michaela baje kumuhoza amarira yo kutagira ababyeyi n’abavandimwe basangiye amaraso.

Robin acigatiye abakobwa be Lorraine na Michaela

Igihe kimwe Robin yaje gusaba uruhushya rumwemerera gukora maze aza guhamagarwa n’ubuyobozi bw’irangamimerere mu mujyi wa London aribwo yagize amahirwe yo kuba yabaza imyaka ye. Maze umugabo aza kumusubiza agira ati : “Nizere ko bitari buguhungabanye cyane kumva ko watawe mu rugo rw’umugabo Peter Robinson muri London,”

Aha nibwo Robin yaje kuvumbura ko ababyeyi be bari baramutaye akaza gutoragurwa n’aba bagira neza bamureze ndetse n’impamvu amazina ye rimwe ari Robin naho irindi rikaba ari Peter.

Mu mwaka wi 1996 Robin yaje gukora ibishoboka byose abifashijwemo n’umukobwa we Michaella ngo abashe kumenya ababyeyi b’umubiri aza kuvumbura ko yaje gutoragurirwa muri Oxford ku itariki ya 20 Ukwakira 1943 aho byari mu bihe bitoroshye by’intambara y’isi ya kabiri.

Abakobwa be bakomeje kumufasha gushakisha uburyo babona abafitanye isano na Se wabo babinyujije mu biganiro bitandukanye binyura ku ma televiziyo mu Bwongereza Lorraine ntiyigeze acogora kubaza nimba nta mubyeyi waba waraburiye umwana we mu gihe cy’intambara y’isi ngo abone aho yahera afasha umubyeyi we gusa iteka igisubizo cyikaza ari kimwe ko ntawe.

Lorraine na se umubyara Robin bari gushakisha abo mu muryango wabo

Igihe kimwe nibwo yaje kubona agace kamwe ka filime yatambukaga kuri BBC ivuga ubuzima bumeze nk’ubwa Se maze aza guhura na Julia Bell umwe mu bavuzi bafata ikizamini cya DNA (Gikorwa hagamije kugenzura isano) ngo abashe kuba yagira icyo amufasha.

Nyuma yaho Julia yaje gufata ingamba zo gukora ubushakashatsi bwo gufata abandi bantu bose babuze ababo ngo azajye abahuza n’abo mu miryango yabo.

Mu minsi ya vuba Julia nawe wari ufite umubyeyi we wazahajwe no kubura abo mu muryango we yaje gufata ibizamini bya Robin abijyana kubikorera ubushakashatsi muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika maze nyuma y’igihe baza gusanga bihuye n’ibyo umukecuru witwa Maria utuye muri New York.

Gusa byaje kongera kuzamo agatotsi kuko ibizamini byafashwe byagaragaje ko Maria na Robin basangiye 1% gusa by’ubuvandimwe bishatse kuvuga ko ari nka mubyara we wa kure gusa icyizere cyo kubona abavukanyi ndetse n’abandi bo mu muryango we cyari cyagarutse kuri Lorraine n’umubyeyi we Robin.

Julia na Lorraine babifashijwemo na Maria basubiye mu bisekuru ngo babashe kuba babona umubyeyi ndetse n’umuryango nyirizina wa Lorraine nubwo bitari byoroshye.

Julia yaje gukomeza ubufasha bwe maze aza kubona numero z’uwitwa Grant umwana wa Agnes uba mu gihugu cya Canada amusobanurira uko ibintu bihagaze nawe aramwemerera amubwira ko bakora ikizamini cya DNA basanga ni umuvandimwe we ijana ku ijana basangiye ababyeyi na Robin.

Robin ubwo yabonanaga na mushiki we Karen nyuma y’imyaka 70 aba kure yabo

Grant we yari azi ababyeyi be kuko ariwe babanye ubuzima bwe aribo Douglas na Agnes Jones nubwo Robin atigeze amenya ndetse abona ababyeyi be kuko se umubyara Douglas yaje gupfa muri 1975 mu gihe nyina Agnes we yataburutse ejo bundi muri 2014.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Ngumayingwe

Inkuru nziza kandi ishimishije cyane

Dede

Mana weeeè , imana ibaho....gusa ifasha uwifashije ndabyemeye..

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru