Yanditswe kuya 2017-12-18 06:25:54
Uwahagarariye Iraq mu marushanwa y’ubwiza ari gutotezwa we n’umuryango we bikomeye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2470

Miss w’igihugu cya Iran nyuma yaho agaragaye mu marushanwa y’ubwiza bw’umukobwa uhiga abandi ku isi, Miss Universe akaza kwifotozanya n’umukobwa waje uhagarariye Israel ari gukorerwa itotezwa rikomeye ndetse aterwa ubwoba ko azicwa.

Nyuma yaho amarushanwa ya Miss Universe agereye ku musozo umukobwa wahagarariye igihugu cya Iraq muri aya marushanwa ntiyorohewe na busa kuko ifoto yafashe imugejeje kure.

Igihugu cya Iraq cyari kimaze igihe kigera ku myaka 45 kititabira amarushanwa y’ubwiza nubwo yagaragaye mu bakobwa icyenda bageze mu gice cya nyuma gusa Sarah Idan yatewe ubwoba bikomeye n’umuryango we udasigaye abanza kugira ngo nuko yagaragaye yambaye bikini nkuko mu muco w’iwabo ari ikizira ariko yaje gutahura ko icyo azira ari ifoto yafashe ari kumwe na Adar Gandelsman wahagarariye igihugu cya Israel muri iri rushanwa.

Mbere y’uko amarushanwa atangira ya Miss Universe Idan yafashe ifoto na Adar bashaka kwerekana ko nubwo ibihugu byabo biri mu makimbirane ariko bo ari aba ambasaderi ba amahoro nta kibazo bafitanye.

Mu gusangiza abamukurikira iyi foto yayiherekeje amagambo agira ati : “Amahoro n’urukundo kuri Miss wa Iraq na Miss wa Israel” gusa ubutumwa we yatanze aziko buri bwakirwane yombi ahubwo bwaje gukurura ibibazo nawe ubwe atatekereza kubera amahari arangwa muri ibi bihugu.

Mbere gato y’iminsi itandatu irushanwa nyirizina ngo ritangire, abategura igikorwa cya Miss Iraq bamusabye gusiba bwangu iyo foto cyangwa bitabaye ibyo ikamba yambitswe akaryamburwa.

Sarah Idan abonye ko ibintu bikomeye yihutiye guhamara abo mu muryango we, nyina umubyara amubwira ko ishyamba ritakira ryeru ko yagakoze ibishoboka byose agahunga igihugu.

Nyuma yaho bamutereye ubwoba bikomeye abategura irushanwa rya Miss Iraq, bamusabye ko yakongera akajya kurubuga rwe aho yashyize ifoto akandika ashimangira ko adashyigikiye politike ya Israel ndetse asaba kwisegura kuwaba yatekereje ko ifoto ye hari ukwikoma abanyapalestina n’icyemezo cyafashwe.

Idan akaba yarafite ubwenegihugu bubiri ubwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Iraq ababyeyi bakaba barahise bihutira guhunga igihugu ndetse na Idan ntiyasubiyeyo atinya ko yagirirwa na bi haba mu kuba yarambaye Bikini ndetse n’ifoto yavuzweho byinshi igateza impagarara.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru