Yanditswe kuya 2017-12-19 00:34:53
Igikomangoma cya Arabia Saudite cyaguze inzu ihenze mu Bufaransa kandi mu ibanga
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4136


Igikomangoma cya Arabia Saudite ,Prince Mohammed Bin Salman cyaguze inzu
ihenze iherereye mu gihugu cy’Ubufaransa, amakuru avuga ko yaguzwe mu
ibanga gusa nyuma hakozwe iperereza basanga ibyangombwa by’iyi nzu
byanditseho kampani za Bin Salman .*

Iyi nzu yaguzwe mu mwaka wa 2015 ariko ntihamenyekanye uwaguze iyi nzu gusa
nyuma nkuko bitangazwa na the new York times ngo haje gukorwa iperereza
hasangwa iyi nzu yaraguzwe na kampani za Mohammad Bin Salman.

Iyi nzu yaguzwe iherereye mu Bufaransa ikaba iri mu gace karimo inyubako
zikomeye ,harimo za Versaille n’izindi.

Iyi nzu yaguzwe miliyoni 320 z’amadorari dore ko ngo iyi inzu ishobora kuba
ariyo ihenze ku isi hose. Iyi nzu igurwa ntibyigeze bimenyekana muri Saudi
Arabia. Nyuma hakozwe iperereza basanga ibyangobwa byayo byanditse kuri
kampani ya Mohammed Bin Salman.

Nubwo imigurirwe y’iyi nzu itamenyekanye, gusa mu mwaka wa 2015 byavuzweko
Mohammed yaguze inzu ihenze n’umuturage wo mu Bufaransa ifite agaciro ka
miliyoni 590 z’amadorari gusa ibi byari ibihuha ahubwo yaguze iyi ifite
agaciro ka miliyoni 320 z’amadorari y’Amerika

Igikomangoma Mohammed Bin Salman cyasigiwe ingoma na se witwaga Salman.
Mohammed yigeze kuba minisitiri w’intebe ndetse anaba minisitiri
w’umutekano. Muhammed Bin Salman niwe warazwe ingoma na se.

Mohammed Bin Salman yavutse tariki ya 31 Kanama 1985, akaba ri umwana
Wa mbere mu bana batatu. Ikigikomangoma Mohammed Bin Salman mbere yuko kijya
muri politki cyarikorera nuko kiza kwinjira muri politiki nk’umujyanama wa
se mu mwaka wa 2009.

Yanditswe na Aimant K.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru