Yanditswe kuya 2017-12-19 02:36:25
YAVUGURUWE : Tyga yagaragaje amarangamutima afitiye umugore we utwite ndetse watwawe n’undi mugabo
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 2287

Umuhanzi w’umunyamerika Tyga biravugwa ko aho amariye gutandukana na Kylie Jenner umwe mu bavandimwe ba Kardashian uyu musore ataratuza ndetse abashe kubyakira n’ubwo yamenye ko uwari umukunzi we atwite inda y’undi mugabo utari Tyga.

Kylie Jenner kuri ubu ari mu rukundo n’undi muhanzi nawe w’umuraperi Travis Scott ndetse baritegura kwibaruka umwana wabo wa mbere mu gihe gito kiri imbere gusa Tyga wahoze akundana n’uyu mukobwa nubwo baje gutandukana aracyamukunda ndetse nta hwema no kumwandikira abimubwira ko akimuzirikana.

Ikinyamakuru HollyWoodLife mu kiganiro cyagiranye n’uyu muhanzi bamubaza uburyo amerewe nyuma yo gutandukana n’uyu Kylie yasubije agira ati : “Ndagukumbuye, Ndacyagukunda ndetse nanagufata neza kurusha uko uwo muri kumwe agufashe kugeza ubu.”

Ubu butumwa bwuzuye amarangamutima menshi Tyga yakomoje no ku buzima bw’umwana yabyaranye na mukuru we Blac Chyna King Cairo ko kuva batandukana umwana atamerewe neza nka mbere ndetse ko biteguye ku mwakira igihe cyose azaba yongeye gusubiza amaso inyuma akibuka urukundo rwe ndetse n’umwana wa bo.

King Cairo umuhungu wa Tyga na mukuru wa Kylie Jenner

Kylie na Tyga bakaba baragiranye amateka maremare mu rukundo ndetse bakaba baranaje kujya mu rukundo nyuma yaho Tyga abyaranye na mukuru we Blac Chyna. kurubu Tyga akaba ariwe wasigaranye inshingano zo kurera uyu mwana wabo mu gihe Kylie Jenner wari uje gusimbura mukuru we Blac Chyna ari mu buryohe n’abandi basore.

Kuri ubu Tyga niwe wafashe inshingano zo kurera no kwita ku mwana we Cairo


Travis Scott kuri ubu wiyeguriye umutima wa Kylie Jenner

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
dodos

please mujye mwandika ibintu muzi neza, nta mwana Kylie afitanye na Tyga, King Cairo yamubyaranye na Blac Chyna ntabwo ari Kylie. mujye mwandika ibintu mwabanje gusoma neza nkabantu bakurikiranira hafi entertainment mutazajya muyobya abantu.

Black panther

This is a total lie .... King Cairo’s mother is black chyna.... Uwanditse iyi nkuru ajye abanza acishe amaso kuri Google cg Ku ma television yerekana reality shows za ba kardashians

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru