Yanditswe kuya 2017-12-19 09:19:08
Jerry B izina rigomba kwerekana ubushobozi bwa Benjah nk’umuraperi wapfukiranwe no gukora Afrobeat muri TBB
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 589

Benjah umwe mu bari bagize itsinda TBB itarasenyuka yagarukanye ingamba nshya muri muzika awukora ku giti cye ndetse mu mpinduka yakoze harimo no kongera izina Jerry B nkizina rishya azajya akoresha ku rubyiniro.

Benjah Jerry B watangiye umuziki akora injyana ya rap gusa aho aje kwifatanya na bagenzi be Tino na Bobo byaje kuba ngombwa ko akora injyana ya Afrobeat ngo abashe guhuza na bagenzi be gusa kuri ubu akaba yiteguye kugaruka mu isura yahozemo cyera ndetse avuga ko ashoboye cyane kurusha iyo yakoraga ya Afrobeat.

Benjah akaba yarahisemo kongera izina Jerry B mu rwego rwo guha icyubahiro se umubyara witwa Jerremiah.


Mu kiganiro Ingufu.com yagiranye na Benjah Jerry B yagize ati : “Ngarukanye ingamba shya nkumuraperi ukora injyana ya afro HipHop.. Akeshi Muri group Ntago bamfataga nkumuraperi kubera gukora afrobeat cyane za group. Ariko Ubu kuri Album yanjye mfiteho réal HipHop ndetse na afro HipHop”

Bimwe mu byo uyu muhanzi atazibagirwa ubwo we na bagenzi be bari bagize TBB babaga bari hamwe harimo urwenya rwa bagenzi be by’umwihariko Tino n’urwenya rwe rwinshi yagiraga naho kubigendanye n’ubuhanzi ntacyo yigeze ahungabanwaho kuko mu busanzwe indirimbo aziyandikira cyangwa akabifashwamo na Producer we usanzwe umufasha.

Itsinda TBB ryari rigizwe na Tino, Bobo na Benjah mu mazo yabo ya mbere bagikorana ingufu nyinshi

Imwe mu yindi mishinga afite imbere harimo kuba ari gutegura umuzingo we wa mbere yise “I Have a Dream” abifashijwemo n’itsinda rimufasha mu bikorwa bye bya muzika ndetse ko mu minsi ya vuba akaba agiye gushyira hanze indirimbo afatanyijemo n’umuhanzi Davis D yitwa ‘BabyMama’

Basha kumva no gutunga "Uteye Neza" indirimbo ya mbere ya Benjah Jerry B ku giti cye

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru