Yanditswe kuya 2017-12-20 00:46:45
Nyina wa Selena yahuye n’ihungabana ajyanwa mu bitaro amenye ko umwana we yasubiranye na Bieber
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 895

Umubyeyi wa Selena Gomez yahuye n’ihungabana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana we yasubiye mu rukundo n’umuhanzi Justin Bieber ibintu byamushenguye umutima kugeza ubwo atabawe akajyanwa mu bitaro.

Nubwo umubano wa Bieber na Gomez muri iyi minsi uhagaze neza gusa kuruhande rw’um uryango wa Gomez uyu musore bamwanga urunuka biturutse ku myitwarire y’uyu musore wakunze gushukwa n’amaraso ya gisore akiruka mu dukumi twinshi aca inyuma umukobwa wabo.

Selena Gomez na nyina mandy Teefey

Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru gitangaza ko polisi ya Los Angeles yagiye gufasha Mandy Teefey nyina wa Gomez bamusanze yahuye n’ihungabana ikaba ifite amakuru ko ashobora kuba yarahungabanyijwe n’amakuru umukobwa we yaramaze kumubwira ko yongeye gusubirana na Bieber ndetse ko umubano wabo umaze kongera gukomera ntagaruriro.

MU muryango wa Selena ni ikizira kumva izina Justin Bieber biturutse ku myitwarire y’uyu musore muri uyu muryango waje gushengura umutima wa Gomez bamaze gutandukana.

Gusa uyu mubyeyi ntabwo yigeze atinda mu bitaro, akaba yarahaye umwana we rugari yo kubanza akamenya icyo akeneye, gusa aho urukundo rwaba rugeze birasa nkaho iby’umuryango bamaze kubirenga ndetse ko urukundo rukomeje gushinga imizi mu gihe cyo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Mbere yuko Selena yongera gukundana na Bieber , uyu mukobwa akaba yarasigaye akundana n’umuhanzi Weeknd gusa akaza kubivamo yongeye kubura umubano na Bieber.

Hari hashize igihe Selena Gomez yemereye urukundo The Weeknd
Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru