Yanditswe kuya 2017-12-20 06:09:38
Bumwe mu bwoko bwo gusomana n’ubusobanuro bwabwo
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 6383


Abantu batandukanye ku isi bakunda gusomana gusa ugasanga hari igihe baba batazi igisobanuro cya buri buryo. Gusa ariko ni byiza gusomana uzi n’icyo uburyo ukoresheje busobanura.

Ubu ni bumwe mu bwoko bwo gusomana bubaho n’ubisobanuro bwabwo.
1. Gusoma ku gahanga.
Uyu ni umusomo utera ibyishimo n’uburyohe ku bakundana, umukunzi wawe nagusoma ku gahanga nta kabuza uzumva utekanye, ubu bwoko bwo gusomana busobanura ngo “nkwitayeho cyane kandi sinifuza kukubura mu buzima bwanjye”.

2. Gusoma munsi y’ijisho
Ubu ni uburyo bwiza bwo kwereka umuntu ko umukunda cyane bikaba byiza cyane iyo ubikoze mutaramarana igihe kinini akwemereye urukundo, umukunzi wawe nagusoma munsi y’ijisho ni ikimenyetso cy’urwego rwe rw’ikinyabupfura.

3. Gusoma ku ijosi
Ubu ni uburyo bwo gusomana bukoreshwa cyane n’abantu barambanye mu rukundo cyangwa bashakanye, nubona umuntu agusomye ku ijosi ni gihamya cy’uko akwiyumvamo bihambaye.

4. Gusomana byihuse.
Uku gusomana si ukw’abarambanye mu rukundo kuko ni ubukoreshwa ku munsi wa mbere mugihura n’uwo mukundana, ubikora iminwa ifunze ubundi ukayihuza n’uw’inchuti kandi ukabikora mu gihe gito cyane kitarengeje amasegonda atatu, ibi bigatanga ubutumwa ngo “ndakunda cyane kandi kwiyumvamo”.

5. Gusomana by’abakundana.
Ubu ni uburyo bwo gusomana ukora witonze aho uhuza iminwa n’umukunzi wawe ariko ibumbuye gake, ibi ubikora witonze kuko iyo ubikoze nabi bitakaza igisobanuro cyabyo “bikaba bisobanura ko ugikeneye kwiga byinshi kuwo usomye”.

6. Gusomana by’abafaransa “French kiss”
Ibi bijya gusa no gusomana by’abakundana ariko ukongeraho ururimi “bigashaka kuvuga ngo ndakwifuza kandi ndagukeneye”

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
didani eric

bwonvako arabwiza pe arko se iyo musomanye mukaryana indimi nubuhe bwoko bwogusomana ?

Uko ubyumva5
ibinibyo ahubwo mwigireho

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru