Yanditswe kuya 2017-12-20 06:27:19
Ababyeyi bataye abana babo ukwezi kose kubera amasengesho bongeye babonetse
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 3678

Hari hashize igihe kigera ku kwezi ubuyobozi bwa Karere ka Ruhango butangaza ko bwabuze Phenias Gashirabake n’ umugore we Claudine Nyirampori ubwo aba ba bombi bafashe umutungo wabo bakawugurisha bakajya mu masengesho basize abana babo mu nzu bonyine.

Mbere yuko Phenias na Claudine ababyeyi babana batatu umukuru muribo w’imyaka 14 y’amavuko bari baturiye mu kagari ka Bunyogombe ho mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango bata urugo basize babwiye abana ko bagiye mu masengesho y’icyumweru nyuma yaho aribwo bazagaruka.

Aba babyeyi bakaba barasize abana babo mu kaga, kuko nta funguro rizababeshaho bigeze babasigira kugeza ubwo abo bana batunzwe n’abaturanyi babo muri icyo gihe cyose cy’ukwezi.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo TV1, Claudine yagize ati : “Twari dufite gahunda yo gusenga iminsi ihwanye n’icyumweru. Iyo minsi rero twari dufite yo gushimira iyo Mana yacu irangiye twisanga natwe tubona abayobozi bati ‘mwaje mu buryo butemewe tugiye kubashyikiriza ubuyobozi’.”

Claudina ni umugabo we bakaba baraje gufungwa igihe kigera ku byumweru 2 nyuma yaho baza kubarekura.

Gusa abaturanyi bakaba bakemanga imisengere yabo ndetse bakaba batiyumvisha aho aba bombi basengera uretse ko bijya bivugwa ko ari aba diventiste b’umunsi wa 7.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
kabagambe jean bosco

imaniravugiti nimuburubwenge nzabareka.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru