Yanditswe kuya 2017-12-20 07:54:49
Ese waba uziko umuhanuzi ariwe muhuza wawe n’Imana ?
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 693


Muriyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati : "Uwiteka aravuze ngo ’’tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira ahubwo ugiye gutanga". Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati :

"Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe".

Nuko Hezekiya ararira cyane. Maze Ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti : "Subirayo ubwire Hezekiya uti : "Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti :

Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka 15" (Yesaya 38 : 1-6).

Hezekiya yarafite kwizera dukeneye muri iyi minsi y’imperuka kuko kwizera kuri kuba gukeya.

Amaze kumva inkuru mbi atashakaga, natangajwe n’ukuntu atabwiye Yesaya umuhanuzi ukomeye ngo aze amufatire amasengesho y’itatu amusabire ku Mana.

Oya, yarazi Imana ye ko nawe ayifiteho ubutoni.

Amen ! Asezerera umuhanuzi yerekera ivure arayitabaza ihita yumva, isanga Yesaya, ati subirayo wongere umubwire ko mpinduye gahunda kuriwe.

Ni ukuri iri n’isomo ryacu, kwizera kubaye guke, Yesu yaravuze ati : Mbese Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kuri mu isi (Luka 18 : 8). Niguke Abakristo bakijijwe kuki bashaka abahanuzi ngo babagire Kanyarira cyangwa ahandi nk’aho bo batashaka Imana ubwabo ngo ibumve ?. Nigute tutari gushaka Imana ubwacu ko ihari 24 h /24 h ngo yumve gutaka kw’abantu bayo.

Yego abahanuzi barakenewe ariko sibo bahuza bacu n’Imana keretse Umwami wacu Yesu niwe muhuza wacu n’Imana, abandi ni intumwa bavuga ibyo bahawe.

Mu Izina rya Yesu dusabe Imana itwongerere kwizera twige gusenga nka Hezekiya kubyo duhura nabyo irashoboye gutabara abayishaka kukibazo cyose kandi iyo itegetse biraba. Icyangombwa ni ukutagira icyo umutima wawe ukurega, kugira icyo wibutsa Imana cyiza wayikoreye, hanyuma ukabohokera kuyibwira ibyawe byose.

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
GASIGWA jean pierre

yooo nukuri twabuze kwizera gusa nahubundi nyagasani ntago yatwibagiwe pe

angelo rugigana

ukwizera kwarasubiye inyuma kuriyo mpanvu uvuze

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru