Yanditswe kuya 2017-12-21 06:33:36
Amavubi agiye gutegurira CHAN 2018 muri Tunisia akanakina imikino 2 ya gicuti
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 524


Kuva tariki 12 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018 hateganyijwe imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo “CHAN2018” izabera muri Maroc.

Amavubi yabonye itike y’iyi mikino nk’igihugu cya gatatu kizahagararira akarere ka Afurika y’Uburasirazuba nyuma ya Sudan na Uganda.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura iri rushanwa no gutyaza abakinnyi umutoza w’Amavubi, Umudage Antoine Hey yasabye ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda kumuha imikino ibiri ya gicuti n’umwiherero w’iminsi icumi mu gihugu gifite ikirere gisa n’icya Maroc bazakiniramo CHAN.

Byaremewe nkuko urubuga rwa FERWAFA rubitangaza, Amavubi afite umwiherero muri Tunisia aho azamara iminsi icumi, kuva tariki 1 kugera tariki 10 Mutarama 2018. Muri iyo minsi bazakina imikino ibiri ya gicuti na Sudan tariki 6 Mutarama na Algeria tariki 10 Mutarama.

U Rwanda ruri mu itsinda ‘C’ ruhuriyemo na Libya, Nigeria na Guinea Conakry, ruzakina CHAN ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2011 imikino ibera muri Sudan na 2016 ubwo yaberaga mu Rwanda

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru