Yanditswe kuya 2017-12-21 07:09:04
Umubano wa Kardashian na Kanye West uri mu marembera, Kim yiteguye kwaka gatanya
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1228

Umuryango w’ibyamamare mu isi y’imyidagaduro urugo rwa Kanye West umuhanzi w’icyamamre ndetse na Kim Kardashian umunyamideli ukomeye ku isi biravugwa ko uru rugo rw’aba bombi rugiye gusenyuka bari bafitanye abana babiri ndetse biteguye kwakira n’uwa gatatu.

Biravugwa ko Kim Kardashian nyina wa Saint West na North West amaze kurambirwa kuba arera abana wenyine mu gihe Kanye West Se ubabyara yigize ntibindeba.

Kuva ubwo Kanye West yahura n’ikibazo cy’ihungabana mu mutwe mu Ugushyingo 2016, Kardashian yahise ahura n’urusobe rw’ibibazo byo gufata inshingano zo kurera abana wenyine nkuko abari hafi y’uyu muryango babitangarije ikinyamakuru HollywoodLife dukesha iyi nkuru.

Ubwo Kanye West yakoraga ubukwe na Kim Kardashian

Kardashian yashatse igihe kinini kwaka gatanya ariko agakomeza kwizirika, akaba arindiriye ko umwana wabo wa gatatu utwitwe n’undi mugore yibaruka ngo abone kwaka gatanya kuko amaze igihe yumva ko abaye mu buzima nk’ubwu umupfakazi kandi afite umugabo.

Mu gihe igihe cyaba kigeze ko Kim Kardashian yakwaka gatanya na Kanye West biteganyijwe ko Kim yahabwa miliyari y’amadori y’Amerika nk’indezo yo kurera abana bafitanye.

Uyu muryango ukaba uri mu myiteguro yo kwakira umwana wa gatatu

Gusa nubwo aka kayabo ari kenshi Kim ntabwo ariko ashyize imbere kuko aracyafitiye urukundo Kanye West nubwo batakomeza kubana nk’umugabo n’umugore ngo bajya bahuzwa n’abana babo bafitanye.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru