Yanditswe kuya 2017-12-23 01:03:48
Ibidasanzwe byaranze umukino wa Arsenal na Liverpool wabonetsemo ibitego 6-AMAFOTO
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 4587

Kuri uyu wa Gatanu mu gihugu cy’Ubwongereza habaye umukino wa Premier League wahuje ikipe ya Arsenal na Liverpool umukino waje kurumbukamo ibitego gusa ukaza kurangira amakipe yombi agabanye inota rimwe kuri buri ruhande.

Ni umukino wihariwe cyane n’ikipe ya Liverpool mu gice cya mbere cy’umukino kuko ibifashijwemo na Coutinho, Salah na Firmino iyi kipe yagerageje kotsa igitutu ikipe ya Arsenal kugeza ibonye igitego cya mbere ku munota wa 26 w’umukino gitsinzwe na Coutinho igitego cya mbere mu mateka ye atsindishije umutwe muri Premier League.

Igitenyo Coutinho yatsinze cy’umutwe cyamushimishije bikomeye

Igice cya mbere cy’umukino nyuma yo gusoza barutahizamu b’ikipe ya Arsenal nta mupira n’umwe babashije gutera mu izamu ry’ikipe ya Liverpool.

Mu gice cya Kabiri ku munota wa 52 w’umukino ikipe ya Liverpool yaje kwizera gutahana intsinzi kuri Emirate nyuma yaho Muhamed Salah atsindiye igitego cya Kabiri gusa ibyishimo ntibyatinze kuko byasabye amasegonda macye ngo umukino uhindure isura.

Muhamed Salah ntiyatinze nawe guhindukiza Peter Ceck

Umukino wahinduye isura ndetse ikipe ya Arsenal irushaho gukaza igitutu iruhande rw’ikipe ya Liverpool maze mu minota itanu gusa ikipe ya Arsenal ibasha kubona ibitego bitatu harimo icya Alexis Sanchez, Xhaka na Ozil bityo icyizere cyo kubona intsinzi ku ikipe ya Arsenal kiriyongera.


Ku munota wa 71 w’umukino Firmino w’ikipe ya Liverpool yaje gutsinda igitego cyo kwishyura maze amakipe biza kurangira agabanye inota rimwe.

Muri uyu mukino Alex Oxlade-Chamberlain wavuye mu ikipe ya Arsenal yerekeza muri Liverpool akaba yazomerewe bikomeye n’abafana b’ikipe yahoze akinira bamwereka ko yagize amahitamo mabi, uyu mukinnyi akaba yaje kwinjira mu kibuga umukino uri kurangira nubwo nta kintu kinini yabashije kugaragaza.

Chamberlain yahagurutse ku gatebe k’abasimbura ku munota wa 84 abafana ba Arsenal baramuzomera

Ni umukino waranzwe n’amakosa menshi kuruhande rw’abugarizi b’amakipe yombi kuko amakosa menshi bagiye bakora ariyo yaje kubyazwamo ibitego.

Erick M. RUZINDANA/INGUFU.COM


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru